in

Miss Ingabire Grace wacinye akadiho mu gitaramo cya Bruce Melodie yamugeneye ubutumwa budasanzwe.

Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace yageneye ubutumwa umuhanzi Bruce Melodie uherutse gukoresha igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Miss Ingabire Grace ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki cyababye tariki 6 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyabereye muri Arena.

Miss Ingabire Grace n’igisonga cye cya kabiri Mutoni Witness bari mu bagaragaye muri iki gitaramo bishimye kandi babyina mu buryo budasanzwe ubwo Bruce Melodie yari ari ku rubyiniro. Miss Ingabire Grace yagarutse kuri iki gitaramo, maze avuga icyo abona Bruce Melodie avuze mu muziki nyarwanda , anamugira inama.

Miss Ingabire Grace agaruka kuri iki gitaramo, yagize ati: “Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nkunda mu Rwanda n’ibyishimo cyane kuba abasha kugira igitaramo kimeze gutya akabasha no gukora ‘Live peformance’ imeze kuriya”. Yakomeje agaragaza icyo Bruce Melodie avuze mu muziki nyarwanda ati: “Ntekereza ko agaragaza iterambere rimaze kuba mu muziki nyarwanda, ni icyitegererezo ku bandi bashaka gukora umuziki nyarwanda, ni umuhanzi mwiza uhagarariye impano nyazo”

Miss Grace yagiriye inama uyu muhanzi akunda yamuherekeza mu yindi myaka asigaje mu muziki ati: “Icya mbere ni ukumushimira cyane cyane, ikindi ni ukudacika intege kubera ko ni urumuri ku banyarwanda”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ugucana inyuma kwa b’abakobwa babana bahuje ibitsina kubakozeho.

Amashusho y’umugore wakubise rugondihene umugabo yasajije abakoresha imbuga nkoranyambaga (video)