in

Ugucana inyuma kwa b’abakobwa babana bahuje ibitsina kubakozeho.

Abakobwa babiri b’uburanga babana bahuje ibitsina mu gihugu cya Kenya bamaze gutangaza ko batandukanye bashinjanya gucana inyuma mugihe biteguraga gukora ubukwe ngo biyemeze kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Aba batinganyi b’ibyamamare umwe yitwa Michelle Nkatha Ntalami akaba ari umunya-Kenya w’umushabitsi washinze kompanyi yitwa Marini Naturals. Iyi nkumi y’uburanga yigeze kushyirwa mu bagore b’ibitangaza 100 muri Africa ku rutonde rwakozwe na Okey Africa.Mu gihe abantu bari biteze ubukwe bwabo mu mwaka utaha.Uwitwa Michelle yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga avuga ko agiye gushyira hanze ukiri kose ku mubano we na Makena Njeri usigaye umuca inyuma.Avuga ko uyu mwaka atazi icyaziye uyu mukunzi we ngo kuko atakimukunda nka cyera uko byahoze.

Uyu mukobwa avuga ko umukunzi we yajyaga amubwiza ukuri none ngo yarahindutse ndetse ntiyifuza ko basubirana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Pamella umukunzi wa The Ben akomeje gushimwa na benshi kubera imyambarire ye

Miss Ingabire Grace wacinye akadiho mu gitaramo cya Bruce Melodie yamugeneye ubutumwa budasanzwe.