in ,

Miss Elsa Iradukunda yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda

Miss Rwanda 2017 ariwe Iradukunda Elsa agiye guhuriza hamwe amakipe 8 yo mu matsinda asanzwe akina umukino wo koga hirya no hino mu Rwanda mu irushanwa yise {Ndi nyampinga swimming Competition}.

Miss Elsa yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda. Nawe akaba ari umwe mu bazoga

Miss Elsa usanzwe abarizwa mu ikipe yogera kuri Cercle Sportif, avuga ko yateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushishikariza igitsina gore gukunda umukino wo koga.

Miss Elsa yavuze ko iryo rushanwa yise { Ndi nyampinga swimming Competition}, yifuza kurigira ngarukamwaka ndetse bikazajya biba n’umwanya mwiza wo guhurira hamwe nk’urubyiruko bakagira ibyo baganiraho byateza imbere igihugu muri rusange.

Miss Elsa ati:“Iri rushanwa nariteguye mu rwego rwo gushishikariza abakobwa muri rusange gukunda umukino wo koga kuko usanga akenshi imikino yose abafata iya mbere ari abahungu. Ibi nibyo byampaye gutekereza kuri uyu mukino”

Mu nyogo ziteganyijwe kuzogwa muri iryo rushanwa, hari iyo bita Butterfly, Breast, Free style na back strocke benshi bazi nka ngarama. Mu makipe atandukanye azitabira iri rushanwa, harimo ikipe izaturuka i Rubavu, Rusizi, Karongi, Muhazi n’andi abarizwa mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 guhera saa ine za mu gitondo muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku myaka ye 24, umuhanzi Davido amaze kugezwa kuri byinshi n’umuziki we (inkuru irambuye)

Shaddy Boo yavuze ko atunzwe cyane no gukoresha imbuga nkoranyambaga (inkuru irambuye)