in ,

Shaddy Boo yavuze ko atunzwe cyane no gukoresha imbuga nkoranyambaga (inkuru irambuye)

Umunyamidelikazi Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh banafitanye abana babiri avuga ko mu myaka amaze akoresha imbuga nkoranyambaga amaze kunguka byinshi, ngo kuri we umukobwa wambaye ‘Uko yavutse’ niwe yavuga ko yambaye ubusa.

Mu kiganiro yagiranye na Royal TV, Shaddy Boo yagarutse ku buzima bwe bwite n’uburyo abayeho nyuma yo gutandukana n’umugabo we.Yanavuze uburyo yakiriye ubuzima bwo kumenyakana binyuze ku mafoto yambaye ubusa ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Shaddy Boo ni umwe mu bagore bamaze kumenyekana kubera imbuga nkoranyambaga

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo avuga ko atuye i Gikondo ngo ntiyibuka neza igihe yatangiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko avuga ko ari mu myaka myinshi itambutse, ngo yatangiye kuzikoresha atarabyara.

Avuga ko Facebook atakibuka kuyikoresha ko ahubwo asigaye akoresha instagram na Snapchat. Abajijwe umuntu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga atabikekaga yavuze ko ari benshi gusa humvikanamo umuhanzi Diamond Platnumz n’abandi.

Uyu mukobwa avuga ko bimwinjiriza ahanini binyuze mu kwamamaza ibikorwa by’abandi. Yagize ati “nyine ni ibintu bikwinjiriza…..umunyamakuru ati bishobora gutunga umuntu? Ati cyane! njye birantunga nko gusohoka n’ibintu nkora n’ukubera social media bamwe baranyimfashisha kugirango mbamamarize ibikorwa byabo nanjye nkabasha kwikorera ibintu ku giti cyanjye bikanyinjiriza, ni ikintu gikomeye cyane.”

Ati “bisaba amafaranga menshi…..Umunyamakuru ati ” amafaranga angana gute niba atari ibanga? Yagize ati “ Biterwa! nka Umutare Gaby yanyishyuye 200$ [Akabakaba mu bihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda]. Ni amafaranga umuntu atapfa kubona; kubera ahantu nari njyeze runaka n’ahantu we yari ari, urumva.”

Tubwire iyo wambaye ibihenze byawe bya nyuma, turahera ku nkweto, ipantalo,isakoshi, isaha uba wambaye nk’amafaranga angahe?

Ati “Hari igihe nshobora gukubitaho urukweto ruhenze nkashyiraho umwenda udahenze byose biterwa, ariko muri rusange ni nka magana abiri [Aha yavugaga ibihumbi] ku myenda. Ikintu cyose ni ukwiyemeza [Risk] ufata kugirango ugere ahantu, ugomba gufata risk kugirango ubone inyungu.”

Yungamo ati “Ukavuga uti ngiye gushora muri iki kintu nziko kizambyarira ibindi bintu. Nkanjye nshobora kwifata nkagura umwenda uhenze ariko hahandi umuntu azabona akavuga ati uyu mwana mufashe mukoresheje mu mashusho y’indirimbo urumva yanca angahe ? kuko arabona urukweto nambaye ntabwo azaza nka wawundi wiyambarira bodaboda…Nshaka kwereka abantu ko icyo bavuga cyose , iyo umutu afite intumbero, icyo ashaka akigeraho.”

Abajijwe niba yiteguye kongera gushaka umugabo, uyu mugore watandukanye n’umugabo yavuze ko atari mu isi yo gushaka abagabo. Ati “ Ntabwo ndi mu isi yo gushaka umugabo. Yaa!! abenshi hari igihe baba badashaka mu nzira urimo kandi njye ndashaka kurema izanjye nzira nkakora ikintu cyanjye; ninaba umukire mube ku giti cyanjye apana kubera umugabo. Yaa!! kuri njye ntabwo niteguye gushaka undi mugabo ninamushaka azabe yiteguye inzira y’ubuzima bwanjye mbamo kuko azaba abunsanzemo kandi ntacyo nzaba mbaye .”

Abajijwe ku mpaka z’abavuga ko ‘uyu mukobwa yambaye ubusa’ …kuri wowe umukobwa wabona ukabona ko yambaye ubusa yaba yambaye ate?

Ati …Ni uko yavutse uko niko kuri nibwo busa kuko ibinyejana bigenda bihinduka nka cyera ntabwo hari, abubu bitiranya ibintu ngo yataye umuco ariko ntabwo bibaza ko umuntu arikugenda imyaka iri kugenda ihinduka y’ibyo byose.”

Shaddy Boo asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.

Yatandukanye n’umugabo we, Meddy Saleh bakundanye akaba umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, ni we wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda Active nka Active Love, Tonight, Nicyo Naremewe; Yantumye na Naramukundaga za King James; Same Room ya Mani Martin, Peke Yangu ya Knowless , Velo ya Teta Diana n’izindi.

 

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Elsa Iradukunda yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda

Irebere ifoto Lionel Messi yashyize hanze ari gukora ibintu BIDASANZWE n’umugore we bigatungura abantu benshi cyane