in ,

Messi na Maradonna baraye barira ayo kwarira nyuma yo gutsindwa na Croatia 3 ku busa

Mu gihe benshi bari biteze ibitangaza kuri Messi n’ikipe ya Argentine mu gikombe cy’isi 2018 birasa naho iyi kipe igiye gutaha mu gihugu cyayo yimyiza imoso nyuma yo gutsindwa n’abasore ba Croatia ibitego 3 ku busa.

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya Iceland ku mukino wa mbere wayo mu gikombe cy’isi 2018, ikipe ya Argentine yagiye guhura na Croatia ishaka insinzi mu buryo bwose bushoboka kugirango ibe yakwigarurira ikizere ndetse yereke abafana bayo ko hari ikintu kizima izageraho muri iri rushanwa ako siko byaje kugenda ahubwo Luka Modric na bagenzi ba bayifashe barayiherera barayihondagura maze Maradonna nawe aho yari ari mu bafana akajya arira ndetse atabaza nk’agahinja.

Maradona yarize ageraho yifata ku mutwe kuko ibyo yabonaga byari byamurenze

Messi we ku ruhande rwe akaba yasaga n’umuntu wumiwe ndetse wihebye aho byasaga naho yamaze gutakaza ikizere cyo kuba hari icyo Argentine yageraho muri iki gikombe cy’isi.

Messi wateye ishoti rimwe gusa mu mukino wose yari yumiwe yifashe ku munwa   

Igitego cya mbere cya Croatia cyaturutse ku makosa y’umuzamu wa Argentine washatse kuroba Rebic maze umupira arawumwihera undi nawe ntiyazuyaza ahita atsinda igitego

Caballero yifashe mu mutwe nyuma kugambanira ikipe

 

Luka Modric amaze kurekura ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri
Cabellero ntako atagize ngo yirambure ako biba iby’ubusa umupira uhukira mu rucundura
Igitego cya Modric kibukije abantu ikindi yatsinze ikipe ya Manchester United muri 2013 muri champions league
Rakitic niwe waje gustinda igitego cya nyuma

 

Iri niryo shoti ryonyine Messi yateye ariko naryo ntacyo ryatanze

 

Maradona umujinya wamurenze atangira gutukana

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa uteye neza kurusha abandi ku isi yashyize ahagaragara amafoto yahungabanyije Internet

Argentine igiye gufata icyemezo gikakaye nyuma yo gusebera mu gikombe cy’isi 2018