in ,

Argentine igiye gufata icyemezo gikakaye nyuma yo gusebera mu gikombe cy’isi 2018

Ikipe ya Argentine nyuma yo gusebera imbere y’imbaga itsindwa na Croatia ibitego bitatu ku busa biravugwa ko yaba yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Sampaoli mbere yuko ikina umukino uzayihuza na Nigeria.

Sampaoli yari yabuze icyo gukora neza neza

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Argentine, ngo umusaruro wa Jorge Sampaoli bimaze kugaragara ko ari nawo ndetse yewe na bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bamaze kugaragaza ko batagishaka gutozwa n’uyu mugabo. Ku bwizo mpamvu rero Argentine ikaba ishobora guhita imwirukana mbere yuko bakina umukino uzabahuza n’ikipe ya Nigeria.

Sampaoli usanzwe afite amasezerano y’imyaka 5 nk’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Argentine naramuka yirukanwe azahabwa miliyoni zigera kuri 20 z’amaeuro.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Messi na Maradonna baraye barira ayo kwarira nyuma yo gutsindwa na Croatia 3 ku busa

Umunyamideli Mr Bombe agiye gutangiza ibikorwa bya ‘FITNESS MODELING’ mu Rwanda