in ,

Menya ukuri ku umusore uri gukura Miss Teta Sandra mu bwigunge (Ifoto)

Miss Teta Sandra umaze hafi amezi atanu atandukanye n’uwari umukunzi we Derek Sano (Active ) kuri ubu birasa naho yamaze kubona umusore umuhoza amarira ndetse akamukiza ibikomere by’urukundo yasigiwe na Derek bari bamaranye imyaka ibiri.

amakala-horz

Byavuzwe ko Derek ari we wabwiye Sandra ko bahagarika gukundana dore ko ari nawe wafashe iya mbere yandika ku mbuga nkoranyambaga ko yongeye kuba ingaraga.Miss Teta wavuze ko yababajwe no gutandukana na Derek bityo akaba yifuza ko yakongera gufungurira umutima we umusore ufite gahunda gusa, birashoboka ko yaba yabonye uwo musore ufite gahunda ihamye.

Image result for miss teta sandra
Sandra na Derek

Amakuru agera kuri YEGOB.RW yemeza ko mu ijoro ryo ku isabukuru y’amavuko ya Teta (04/11/2016) ngo yagaragaye yahuje urugwiro n’umusore witwa Bob Deol ndetse ariko na mbere ngo bakaba bari basanzwe babyumva kimwe kugeza uyu musore we ubwe yashyize ku rukuta rwe rwa instagram na facebook ifoto imugaragaza ari kumwe na Miss Sandra bamwenyurana ibyishimo bidasanzwe.
Ikirenze kuri ibyo kuri iyi foto uyu musore we ubwe yahishuriye abamukurikira ko Sandra ari umukunzi we dore ko yanditseho ati” with my G.F Sandra Teta= hamwe n’umukunzi wanjye Sandra Teta.

urukundo


Nubwo hari bamwe bavuga ko ngo uyu musore yaba yiyitirira Miss Sandra,YEGOB.RW ifite amakuru aturuka mu nshuti z’aba bombi ashimangira ko uyu musore ngo yatangiye kwinjirira Teta hashize igihe gito atandukanye na Derek ndetse biza kumuhira kugeza yigaruriye umutima w’uyu mukobwa gusa ngo ntawamenya niba barabwirana ko bakundana ariko ikizwi n’uko Sandra ubwe yatumiye Bob nk’inshuti ye y’akadasohoka.

Iti” Abenshi tuzi ko Bob yatangiye kugerageza kuvugisha Teta akimara gutandukana na Sano….gusa ntawabyitagaho ariko ubu umuntu yavuga ko harimo akantu …usibye kuba bavugana ejo bundi Sandra niwe yahereyeho atumira mu isabukuru y’amavuko….Ntabwo nakubwira ko bakundanye byarangiye ,gusa uko bigaragara harimo akantu ntabwo ari gusa…”

 
Nk’uko bigararaga kuri Youtube uyu musore, Bob Deol nawe n’umunyamuziki ndetse afiteho indirimbo yise “Romantic Girl“,”Akaramata “…n’izindi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
moses
7 years ago

wapi ahubwo bob deol niyakwiteza uwo mukobwa kuko bob afite ifaranga rye ritubutse rero teta wee aracyateta gusa anyway bob numbise afite indirimbo nziza romantic girl courage bob

Romantic Girl by Bob Deol

iyumvire uko Donald Trump agiye kuyobora abastar benshi batamwifuza