in ,

iyumvire uko Donald Trump agiye kuyobora abastar benshi batamwifuza

Donald Trump utarahabwaga amahirwe kuva ku ikubitiro, yakoze ibitari byitezwe na benshi atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushije kure Hillary Clinton bari bahanganye.

Itsinda rya trump ni amarira ku bahanzi nka 50 cent,Jay-z,Snoop Dogg,Kendrick,Jamie McCarthy,Raury,Jeezy,Waka Flocka,Wyclef Jean na Steve Wonder ndetse n’abandi  benshi YEGOB.RW iri kugutegurira bagiye bamaganira uyu mugabo kure

Image result for Trump against clinton

Ku murongo wa Telefone, Hillary Clinton yahamagaye Donald Trump amushimira ku bw’intsinzi nyuma yaho uyu munyemari yari amaze gutsinda muri Leta ya Pennsylvania akagira amajwi 274 kuri 215 ya Clinton.

Mu ijambo yavuze amaze gutorwa ubwo yari i New York ahari ibiro by’ibikorwa byo kumwamamaza, yagize ati “ Nakiriye telefoni ya Clinton. Yanyifurije intsinzi kandi ni intsinzi yacu. Ndamushimira we n’umuryango we ku bikorwa byiza byo kwiyamamaza bakoze.”

“ Yakoze ibishoboka byose. Hillary byinshi byiza mu gihe kinini gishize, tumugomba byinshi, tumurimo ideni rinini ku byo yakoreye igihugu cyacu. Ndavuga ibyo nkomeje.”

Trump yacyeje Hillary Clinton bari bahanganye

Trump amaze gutorwa yavuze ko azakorana n’ibihugu byose

Trump ni muntu ki?

Donald Trump yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1946 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umushabitsi akaba n’umunyemari ufite amamiliyari y’amadolari akaba n’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’aba- républicain.

Trump ni umushoramari mu bikorwa bitandukanye birimo sosiyete z’ubucuruzi n’inyubako ndende muri Amerika. Izwi ni nka Trump Tower, iri muri leta ya New York ndetse n’indi afite muri Atlantic City yitwa Trump Taj Mahal.

Yavutse kuri Fred Trump na nyina Elizabeth Trump, abaherwe bo muri Amerika, afite impamyabushobozi ya kaminuza yavanye muri kaminuza yigisha iby’ubucuruzi ya Wharton.

Ibijyanye na politiki yabitangiye mu myaka 1980, aza kuba umukandida uhatanira guhagararira ishyaka ry’aba-républicain mu matora y’ibanze yabaye muri 2016.

Trump yari umufana ukomeye w’uwari Perezida wa Amerika mu gihe yajyaga muri politiki mu 1987; Ronald Reagan. Mu 1988 yatangiye gutekereza kuyobora Amerika ari nabwo yitabiraga amatora y’ibanze mu ishyaka ry’aba- républicain yaje gutsindwa na George H. W. Bush se wa George Bush.

Mu 1999 yaje kuva mu ishyaka ry’aba- républicain ajya mu rigamije impinduka muri Amerika Parti de la réforme des États-Unis d’Amérique ryashinzwe na Ross Perot. Icyo gihe yari agamije kuricamo akitabira amatora ya Perezida wa Amerika mu 2000 ariko yanga gutanga kandidatire.

Muri 2009,yiyandikishije mu ishyaka ry’aba- républicain, aza no kongera kuryiyandikishamo muri 2012.

Mu 2012 yari yavuze ko yiyamamaza nk’umukandida wigenga ariko ashyigikira uwari watanzwe n’aba- républicain Mitt Romney utaraje gutsinda ayo matora.

Mu matora yatsinze yari ahanganye na Hillary Clinton umugore wa Bill Clinton wigeze kuyobora Amerika

Uko amajwi yagiye abarurwa

9:30: Trump atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugwiza amajwi yose asabwa umukandida.

9:10: Trump arabura amajwi ane ngo atsinze mu gihe Clinton abura 52

-

  8:50: Trump arabura amajwi atandatu

Mu gihe kitarambiranye Trump arageza ku Isi ijambo rya mbere nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko abura amajwi atandatu gusa ngo atsindire kuyobora iki gihugu kimaze imyaka isaga 145 kiyoboye ibindi mu ngeri zose.

Uyu mugabo udafite ubunararibonye buhambaye muri politiki, amaze gutsinda muri Leta ya Pennsylvania ibarirwa abatora 20. Iyi niyo Clinton yari asigaye acungiraho gusa. Yanatsinze kandi muri Leta ya Alaska.

-

 Idolari ryataye agaciro

Mu ijoro ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byinshi byahindutse by’umwihariko mu bukungu aho idolari ryataye agaciro ugereranyije n’andi mafaranga mpuzamahanga.

Kugeza ubu amajwi aragaragaza ko umukandida Donald Trump ari imbere mu matora kuko amaze guhigika Hillary Clinton muri leta nyinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ifaranga ya Mexique ryamanutse cyane mu mateka ugereranyije n’idolari, aho ku nshuro ya mbere ryataye agaciro ka 13% bitewe na politiki ya Donald Trump yo guhagarika burundu amasezerano mu by’ubucuruzi hagati ya Amerika na Mexique.

Reuters iratangaza ko idolari rya Amerika ryataye agaciro ka 2.5% ugereranyije n’ama-Euro, rita agaciro kangana na 3.7% ugeraranyije n’ama-Yen (akoreshwa mu Buyapani), naho agaciro ka zahabu kiyongeraho 4.7%.

– Trump yatangiye gukoza ikirenge kimwe muri White House

Ibyishimo ni byose ku barwanashyaka ba Donald Trump aho umukandida wabo abura amajwi 16 kugira ngo yegukane intsinzi abe Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe Hillary Clinton akeneye amajwi 52. Gusa amahirwe menshi ni uko Trump ariwe uza gutsinda kuko ahabwa amahirwe muri leta zikomeye nka Pennsylvania zibarirwa abatora benshi (20). Mu gihe yaba atsinze yahita arenza amajwi 270 asabwa.

-

 Hari hashize imyaka 28: Kuva mu 1988, nta matora n’amwe yigeze abaho ngo umukandida wo mu ishyaka ry’aba républicain atsinde muri Leta ya Michigan. Gusa kuri uyu mugoroba, Donald Trump yakoze amateka atsinda muri iyi leta byavugwaga ko iza kwegukanwa na Hillary Clinton.

-

 Ikinyuranyo cy’inota rimwe: Kugeza ubu, muri leta 41 zimaze kubarurwa, Donald Trump afite amajwi 48.25% mu gihe Hillary Clinton afite 47.15%.

-

 Uzatsinda azabana ate n’u Rwanda?

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangaje ko umukandida uza gutorwa hagati ya Hillary Clinton na Donald Trump ntacyo azahindura ku mibanire y’ibihugu byombi, kuko umubano bifitanye usanzwe ukomeye kandi ko na mbere isimburana ry’abakuru b’igihugu ritigeze riwuhungabanya.

-

 Ijoro ridasanzwe kuri Trump: ‘Ni ijoro ridasanzwe. Ni ijoro ridasanzwe kuri Amerika, ni ijoro ridasanzwe ku bantu bose bo ku Isi,’ ibi ni ibyatangajwe na Curtis Ellis, Umujyanama Mukuru mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump nyuma yo kubona umukandida we akomeje gutsinda muri Leta nyinshi.

7:05: Trump aracyakomeje kurangaza imbere Hillary Clinton aho amaze kugira amajwi 244 kuri 209 mu gihe hakenewe 270. Uyu mugabo afite amahirwe menshi yo gutsinda nkuko bikomeje gutangazwa n’impuguke zinyuranye mu gihe amahirwe ya Hillary ashingiye ku kuba yatsinda muri Leta ya Pennsylvania.

-

 Agahinda n’amarira: Abashyigikiye Hillary Clinton bari mu marira menshi kuko kugeza ubu, nyuma y’uko Donald Trump ayoboye amatora muri Leta ya Utah, Texas na Alabama.

6:30: Muri Leta 40 muri 50 nizo zimaze kubarurwa, Donald Trump ayoboye Hillary Clinton n’amajwi 232 kuri 209 by’abamaze gutora.

Leta bamaze gutsinda: Trump yatsinze muri Leta zikomeye nka Alabama, Arkansas, Florida, Idaho, Indiana, Iowa, Kansas, Kentucky, Louisiana, Mississippi, Missouri, Montana, North Dakota, Ohio, Oklahoma, South Carolina, South Dakota, Tennessee, Texas, Utah, West Virginia na Wyoming

Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta yatsinze muri California, Colorado, Connecticut, Delaware, Illinois, Maryland, Massachusetts, New Jersey, New Mexico, New York, Oregon, Rhode Island, Vermont, Virginia na Columbia.

Trump n’abo mu muryango we bitegereza ibiri kuva mu matora

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ukuri ku umusore uri gukura Miss Teta Sandra mu bwigunge (Ifoto)

Donald Trump watorewe kuyobora USA ,abirabura bagahinda imishyitsi ni muntu ki ?