Amabara y’imyenda agira ubusobanuro butandukanye hakurikijwe umuco n’ibindi ariko muri rusange hari aho usanga ubusobanuro buhura. Niba rero wajyaga ukunda ibara runaka utazi icyo risobanuye tugiye kukugezaho ubusobanuro butuma uzarushaho gukunda iryo bara.
Ibara ry’umweru : iri bara risobanura ko umuntu ari umwere kandi ko aberwa ndetse rikongera rigahuzwa n’umucyo. Iri bara ryambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro y’umutima,
Ibara ry’umutuku : Iri bara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima, rikaba ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n’urukundo . Abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira icyizere (confident) . Mbese abantu batajya bacika intege
Ibara ry’ ubururu : ibara ry’ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho.
Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creativite), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane. Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye ( bleu foncé), bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (responsable).
Ibara ry’ iroza : Iri bara risobanura umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic (ni ryo mu rukundo), akaba ariyo mpamvu bavuga ko abakobwa bambaye ibara ry’iroza baba bakurura ababareba.
Ibara ry’ umuhondo : Ibara ry’umuhondo ryerekana ibyishimo, icyizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’andi marangamutima meza yose.
Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora, kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira.
Ibara rya orange : Iri ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe umuntu yambara bakavuga bati “arahise”. Iri bara rero ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y’abantu.
Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, aba azi gukora, afite ubushobozi (competent), Uyu muntu kandi aba yigenga, ari umunyamwete, kandi afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi. Uyu muntu kandi ahanga udushya kandi akabikorana imbaraga.
Ibara ry’icyatsi : Iri bara ry’icyatsi rijyanye n’ ibidukikije , ku bw’ iyo mpamvu rero rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n’ibindi).Iri bara ry’ icyatsi kandi ryerekana amahirwe ndetse n’ ubwumvikane .
Ibara ry’ umukara : Ibara ry’umukara ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi n’imbaraga.
Umuntu ukunda kwambara imyenda y’umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ryerekana kandi umuntu wubaha, abandi kandi nawe akiyubaha. Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n’ ibindi bibi byose .
Nubwo kwambara amabara menshi bigezweho ntibibujije ko wakomeza kujyanisha amabara wambara ukurikije uko ukunda ndetse n’ubusobanuro bwayo.
Source: eachamps.rw