in

Menya indwara zivurwa n’ibibabi by’imyembe

 

Ibibabi by’imyembe burya bikungahaye kuri vitamini A, B ndetse na D zose zigira ibyiza ku mubiri w’umuntu kandi burya nubwo abantu benshi batabiha agaciro bifite akamaro gakomeye cyane ku buzima bw’umuntu.

Dore bimwe mu byiza ibibabi by’imyembe byifitemo utari uzi :

1. Ibibabi by’imyembe bivura ndetse bigakumira diyabete:

Burya ibibabi by’imyembe byifitemo ubushobozi bwo gukumira indwara ya diyabete ndetse no kuyivura.

Dore uburyo bitegurwa ufata ibibabi by’imyembe ukabisekura warangiza ukabitumbika mu mazi maze ukabirazamo mu gitondo ukabiyungurura maze ukabona kubinywa.

2. Ibibabi by’imyembe bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso :

Uyu ni umuti mwiza ku bantu bagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije kubera ko ubigabanya kandi ntangaruka mbi wakugiraho.
Dore uko ukoreshwa ufata ibibabi by’imyembe ukabibiza mu mazi maze ukabinywa nk’ icyayi.

3. Ibibabi by’imyembe bivura zimwe mu ndwara zifata inzira z’ubuhumekero :

Abantu bagira ibibazo by’ubuhumekero bagirwa inama yo kwifashisha ibibabi by’imyembe, ku bagira ikibazo cy’Asima ndetse nizindi ndwara z’ubuhumekero basabwa gukoresha ibibabi by’imyembe kuko ari umuti ukomeye cyane.

Dore uko wabikoresha ufata ibibabi bike by’imyembe maze ukabibiza warangiza ukabiyungurura ugashyiramo akayiko k’ubuki mbere yuko ubinywa.

4. Ibibabi by’imyembe bivura uburibwe bwo mu gutwi :

Iyo uribwa mu gutwi ufata ibibabi by’imyembe ukabibiza maze ugafta amazi yabyo ugatonyangiriza mu gutwi abahanga bavuga ko bihita bikira.

5. Ibibabi by’imyembe byongera ubudahangarwa bw’umubiri:

Abahanga bavuga ko ibibabi by’imyembe byongera ubudahangarwa bw’umubiri harimo kuba byakuvura amaso ndetse no kuba byongerera imbaraga abasirikare b’umubiri ku buryo udashobora gupfa kwandura indwara zidakira.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

PNL: Rayon Sports yitwaje umunsi wo kubeshya ngo ibeshye abakunzi bayo , Police irayihana

Biravugwa: Umuhanzi Platin yatandukanye n’umugore we