Tumenyereye ko abana bakiri bato aribo bakuzwe kunyara ku buriri bagatandira kubireka mu myaka 5 ariko iki kibazo cyo kunyara ku buriri hari igihe kirenga ugasanga umuntu abaye mukuru akinyara ku buriri.
Muri iyi nkuru turabagezaho umuti uvura indwara yo kunyara ku buriri.
Mu bushakashatsi bwakoze , bwasanze10% by’abana bakomeza kunyara ku buriri ndetse bakanabikurana.Uruhago ni nka “ballon” iba ku gice cyo hasi ku nda,ni ububiko bw’inkari (imyanda ituruka ku iyungururwa ry’amaraso rikorwa n’impyiko).
Iyo izi nkari zimaze kuzuramo ,ubwonko buha uruhago amabwiriza yo guzisohora hanze hifashishijwe imikaya n’imitsi ikoze uru ruhago.Akenshi ku bana bato ,ubwonko buba butaragira ubushobozi bwo kubasha kugenzura imitsi n’imikaya by’umubiri muri rusange ,aribyo bituma n’uruhago rutabasha gufunga cyangwa gufungura inkari igihe rushakiye.Kunyara ku buriri biba ku bantu bose ariko cyane cyane igitsina gore nicyo kibasirwa.
Ese ni ibiki bishobora gutera kunyara ku buriri haba ku bana cyangwa ku bantu bakuru?
-Ubusanzwe umubiri usohora umusemburo witwa “ADH=anti diuretic hormone” utuma umubiri ukora inkari nke,ahanini umubiri urekura uyu musemburo cyane cyane iyo umuntu asinziriye bityo ubushake bwo kunyara bukaba buke.Ku bantu badafite uyu musemburo akenshi banyara ku buriri.Desmopressin(soma de-si-mo-pre-si-ne) ni umwe mu miti ikoreshwa mu kongera uyu musemburo mu mubiri.
-Kunyara ku buriri bishobora guturuka ku ruhererekane ry’umuryango(hereditaire).
-Abantu bagona bakunze no kunyara ku buriri
-Abantu bakunze kugira ubwoba cyangwa bakareba nka filime ziteye ubwoba ,bibongerera ibibazo byo kunyara ku buriri.
-Ku bana bari hagati y’imyaka 5 na 10 ,kunyara ku buriri ,bishobora guterwa n’uruhago ruto ruba rutarakura ndetse ngo rugire n’imikaya ikomeye yafunga inkari umwanya munini,nanone gusinzira igihe kirekire nabyo bitera kunyara ku buriri.
-Indwara z’imitsi (gususumira ,pararizi) nabyo ni ibitera kunyara ku buriri.
-Kanseri ya prostate cyangwa kwiyongera ubunini kwa prostate bikabyiga uruhago.
-Kubaga umugore imwe mu myanya myibarukiro bishobora kwangiza imitsi n’imikaya bigira uruhare mu kubika inkari cyangwa kuzisohora hanze y’uruhago.
-Abagore bamaze gucura(menopause) bahura n’ikibazo k’igabanuka ry’umusemburo wa oestrogene ,uyu musemburo utuma imikaya y’uruhago ikomera ikabasha gufunga inkari.
-Umuntu uhorana ikibazo cyo kutituma neza (Constipation) bituma umwanda uri mu mara utsindagira cyane uruhago bityo rukarekura inkari bya hato na hato.
-Umugore utwite ashobora kunyara ku buriri kubera uruhago ruba rutsindagiwe cyane.
-Abageze mu za bukuru ,imikaya ifunga inkari itangira gucika intege biryo inkari zigasohoka hanze uko zishakiye.
-Indwara ya diyabete nayo ishobora gutuma umuntu anyara ku buriri.
-Abantu bafata imiti ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ,bafata imiti igabanya amazi mu mubiri(diuretic drugs) bashobora ikibazo cyo kunyara ku buriri.
Dore umuti wagufasha guhagarika kunyara ku buriri
– Kudafata ibyo kunywa mu gihe cya nijoro sibyo bikuraho kunyara ku buriri,ahubwo ibyo kunywa bigoma gufatwa hakiri kare noneho umuntu akajya ku buriri avuye kwihagarika.
-Irinde ibinyobwa birimo caffeine kuko ubwayo ibarizwa mu bwoko bw’ibinyobwa bitera umubiri gusohora amazi menshi(diuretic),ituma umuntu ashaka kunyara kenshi.
-Kwirinda inkomoko ya constipation iyo ariyo yose
-Hari utwuma twabugenewe dusona iyo duhuye n’ahantu hatose ako kanya umuntu agahita akanguka akajya kwihagarika (moisture alarm).
-Kugabanya umubyibuho.
-Gufata intungamubiri ya magnesium(soma ma-nye-zi-yu-mu) bifasha imitsi n’imikaya gukomera muri rusange iboneka akenshi mu bijumba n’ibitoki.
-Alcool(inzoga )nazo ni kimwe mu bintu bituma umuntu ashaka kwihagarika kenshi.
-Kurya chocolate nabyo byongera kunyara ku buriri kuko inyinshi zibamo caffeine.
-Ibinyobwa bibamo gazi nka za fanta cyangwa inzoga zizana urufuro nazo ni mbi ku muntu unyara ku buriri.
-Desmopressin ni umuti ukoreshwa mu gutuma imisemburo igabanya ingano y’inkari yiyongera.
Mu buzima busanzwe kurekeraho kunyara ku buriri birijyana ,akenshi ku bana benshi birekeraho ku myaka 5-6.Iyo iyi myaka irenzeho gato kugeza nko ku 8 ni byiza kwegera umwana ukamubyutsa ndetse ukanamurinda ibyo kunywa twavuze hejuru mu gihe cya nijoro kandi yacikwa ntumuhane cyangwa ngo umubwire nabi,ku myaka 8 kugeza kuri 11,kumwambika akuma gasona kumvise ibintu bitose cg gukoresha umuti wa desmopressin byamufasha,ku myaka 12 kuzamura umuntu atararekeraho kunyara ku buriri ,ni byiza kugana muganga akamusuzuma indi mpamvu ibitera muzo twavuze haruguru kugirango hafatwe izindi ngamba.