in

Menya impamvu Miss Vanessa yiyanditseho tatouage ya Zaburi ya 35 hejuru y’ibere ry’ibumoso

“…Uwiteka burana n’abamburanya, Rwana n’abandwanya” Uyu ni umurongo wa mbere uri mu gitabo cya Bibiliya  igice cya 35 muri  Zaburi yitiriwe Dawidi  igizwe n’imirongo 28.

Iyi zaburi ya 35 niyo yanditse mu gituza cya Miss Uwase Vanessa Raisa mu rurimi rw’igifaransa bita ’tatouage”

Miss Vanessa yatangaje ko  yiyanditseho uyu murongo biturutse ku isengesho umubyeyi we yakundaga kwifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Vanessa avuga ko uburyo umubyeyi we yamusobanuriye ko uyu murongo wamufashije byatumye awukunda bityo agahitamo kuwiyandika mu gatuza.

Uwase Raissa Vanessa yabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Ni umwe mu bazwi cyane mu Rwanda mu bikorwa byo kumurika imideli, yigeze kwitabira iserukiramuco rya sinema muri Nigeria, akubukanayo intsinzi yamuhesheje ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ahanini binashingiye ku nkuru ze mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye.

Mu minsi yashize yumvikanye mu rukundo n’umunyemari Putin Kabalu wari waramwambitse impeta, ndetse bafite gahunda yo kurushinga ariko bakaza gutandukana inzozi ze zitaraba impamo gusa si bwari ubwa mbere avuzwe mu nkuru z’urukundo kenshi zitagiye zimara igihe kuko yanavuzweho urukundo n’umwe mu basore bari bagize itsinda rya Active ariwe Olivis uyu nawe batatandukanye neza kubera amagambo bagiye baterana ku mbga nkoranyambaga muri iyo minsi ya mbere bakimara gutandukana.

Nyuma yaho kandi yari yanavuzweho gukundana n’abasore bagize itsinda rya TNP ari nayo ntandaro y’isenyuka ry’iri tsinda nubwo ku mpande zombi yaba aba basore[Passy na Tracy] bagiye babihakana.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yacinnye akadiho aritakuma ,abantu baramufana cyane birangira apfuye.

Nyuma gato yo gukora ubukwe Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren. Yerekeje he?