in

Umugabo yacinnye akadiho aritakuma ,abantu baramufana cyane birangira apfuye.

Umugabo yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yabyiniraga abantu ,bakizihirwa ndetse bakamufana mu mashyi menshi batazi ko ari mu marembera.

Mu birori byabereye muri leta ya Rivers byaje kurangira mu buryo butunguranye nyuma y’uko umwe mu bagabo bitabiriye iki kirori apfuye ari gushimisha abakitabiriye, ababyinira bizihiwe.

Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo, Nigerianews, batangaza ko uyu mugabo yatambutse akajya mu kibuga hagati aho abantu bari bateraniye abereka ko azi kubyina mu mashusho nk’uko yatambutse ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

Amakuru avuga ko umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina, yikubise hasi ari kubyina, akagarama hasi, abari bamushungereye nabo bakoma amashyi bagira ngo ashatse kubasetsa.

Hashije igihe kinini atarabyuka, umugabo umwe mu bari mu kirori aramwegera amukoraho asanga umutima ntugitera yapfuye rugikubita yagize ihagarara ry’umutima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gabon yasabwe gusobanurira CAF uburyo nyina wa G. Kiaku, wapfuye mu 1986 muri DRC yaje kubyara umuhungu we mu 1990.

Menya impamvu Miss Vanessa yiyanditseho tatouage ya Zaburi ya 35 hejuru y’ibere ry’ibumoso