Nibyo inyanya nziri mu biribwa twavuga ko biribwa buri munsi dore ko ari ikirungo mu mafunguro yose ukuyemo ahari ubugari (n’andi wenda tutarondora hano). Ariko nanone hari abikundira kuzihekenya ndetse bakanavuga ko ari bwo biba bimeze neza.
Inyanya ni isoko nziza ya lycopene ari na yo ituma zigira ririya bara ryazo ritukura. Lycopene ikaba izwiho kuba mu birinda kanseri, ibisukura umubiri ndetse iza ku isonga mu birinda abagabo kanseri ya porositate.
None se, wazirya mbisi cyangwa zitetse?
Igisubizo cyahuranyije ni uko ari byiza kurya inyanya zitetse kurenza kuzirya mbisi.
Kuki?
Ubushakashatsi bugaragaza ko lycopene igenda yiyongera uko utetse inyanya kurenza uko wazirya mbisi. Mu gihe urunyanya rugisarurwa usangamo hagati ya 0.88mg na 7.74mg za lycopene muri 100g z’urunyanya (uruhiye cyane rurusha urutarashya cyane) ariko iyo uzitetse usanga lycopene yiyongereye yagiye hagati ya 10mg na 13.4mg kuri 100g z’urunyanya.
Iyo utetse inyanya bituma amazi muri zo agabanyuka, bityo ubwinshi bwa lycopene bukaboneka. Ni yo mpamvu ari byiza guteka inyanya aho kuzirya mbisi.
Ikindi kandi kuzivanga n’ibinyamavuta ni byo byiza cyane, ni yo mpamvu ari byiza kuziteka mu isosi ugakaranga.
Icyakora nanone si byiza ko isosi y’inyanya ikaranze ihura na oxygen n’urumuri umwanya muremure kuko byakangiza lycopene irimo. Urya ni yo mpamvu bakubwira ko sauce tomate itabikwa, niba unashaka kuyibika uyishyira muri frigo cyangwa ikindi kintu gipfundikirwa.
Lycopene igituma yiyongera mu nyanya zitetse ni uko iyo uzitetse bishwanyaguza ibyari bizifatanyije bityo zikabasha gukwirakwira no kubasha gukoreshwa n’umubiri
Ubundi mu kurya ibirimo isosi y’inyanya ugiye urenzaho ka avoka, umubiri ukamura lycopene yikubye kane iyo wari gukamura nta avoka uri gusomeza.
Kigali Today ivuga ko kuzirya mbisi biruta kuziteka. Soma hano