in , ,

URUGAMBA RWA DIEN BIEN PHU (IGICE CYA MBERE)

Mortiers, mitrailleuses, urufaya rw amabombe byatwituragaho ubutitsa uko bukeye nuko bwije, yari mw ijoro ariko twabashaga kubona aba vietm Minh bamanuka imisozi ndetse abashinzwe kurashisha ibibunda biremereye bamisha amasasu yabo ku birindiro by abafaransa bari bakambitse aha muri Dien Bien Phu mu ntera ya km 16 z uburebure ndetse n umunani (8) z ubugari aha hari hahuriye abasirikare ibihumbi 94 (94 000) aho abavietmihn bari ibihumbi 80 (80 000) naho abafaransa bari ibihumbi 14 (14 000). Uru rwari urugamba rukomeye rwari rubayeho nyuma y intambara ya kabiri y isi. Aha amategeko y intambara abavietminh ntibayumvaga nyuma y intsinzi iruhanyije bari bagize niko gufata bunyago abasirikare ibihumbi 12 (12 000) b abafaransa bakabica babatoteje harokotse mbarwa hataha abasaga gato ibihumbi 3 (3 000) gusa buzuye intimba, ubwoba n ikimwaro bari bakuye muri Vietnam aha hari mu 1954. Aha abafaransa bishwe barashwe bari basaga gato ibihumbi 8 (8 000) nabwo babakuyemo inzara n amenyo nyuma yo gufungirwa mu mazi mu gihe kitari gito.

Intambara nka kimwe mu bikorwa byaranzwe ndetse bwamenyerewe mu mibereho y ikiremwamuntu zagiye zihindura imiterere y ubutegetsi ndetse n imibereho y abantu mu gace kamwe cyangwa akandi mw isi ndetse no mu ruhando mpuzamahanga. Dien Bien Phu aha ni hamwe mu hapfukamishije abafaransa mu mateka y intambara mu bihe bya vuba ndetse nyuma y intambara ya kabiri y isi kuko aha naho bapfukamishijwe bikomeye n igisirikare cy abanazi ba Hitler Wehrmacht kigizwe na Heer yo ku butaka, Kriegsmarine bo mu mazi ndetse na Luftwaffe yarwaniraga mu kirere. Intambara yo muri Vietnam yiswe the First Indochina war aho yamaze imyaka isaga 8 yashyizweho akadomo n intsinzi y abarwanyi b abavietmihn bamaze guha isomo rya gisirikare abafaransa bari abakoroni bagataha bimyiza imoso ari bo barwanye intambara ndetse n abanyamerika babateraga inkunga y amafaranga aho batanze isaga miriyoni 300 z amadollars. Ibi byose byigisha ko abagenerari b ibihugu bikomeye mu bya gisirikare bakunda gusuzugura abo bahanganye nabo bibwira ko nta bushobozi mu gukora intambara bafite cyangwa se bashoboye ibi bikaganisha ku kurimburira rimwe ingabo zabo bayoboye no guhindura igice cyaho intsinzi ya gisirikare igana. Mbere yuko tuvuga ku mutwe w inkuru yacu y uyu munsi, reka turebere hamwe inkomoko ndetse n intandaro by uru rugamba duhereye atari kure cyane mu mizi kugira ngo tugire ishusho y imvano y iyi ntambara.

Ibi byose byatangiye mu kinyejana cya 19 ubwo ibihugu byo mu Burayi byiyita “Old Continent” byajyaga mu masiganwa yo kwigwizaho ibihugu byo gukoroniza ngo babone aho bakura ibikoresho nkenerwa basubiza mu bihugu byabo ngo bahaze inganda zabo zari zicyaduka, nibwo abafaransa nabo batangiraga ukwisuka muri Indochine agace kari muri Aziya ahagana muri 1859 ndetse mu 1885 bari baramaze kwigarurira ibice binini byaho. Indochina y abafaransa yashinzwe ku itariki 17 Ukwakira 1887 aho bahurizaga hamwe Vietnam (yarigizwe na Annam, Tonkin, Cochinchina), ubwami bwa Cambodia, na Laos  iyi yongereweho nyuma y intambara Franco-Siamese War mu mwaka w i 1893 bakabigira colonies zabo. Urugamba rwa Dien Bien Phu rwaje nk iherezo ry ubukoroni bw abafaransa muri Indochina, ariko ntibahavuye mu mahoro byasabye kunyura mu ntambara intambara itaroroshye cyangwa ngo yihute kuko yararambye imara imyaka umunani (8) yose ishyamiranyije abavietminh ndetse n abafaransa bari banafite mu ngabo zabo abalaos, abanyamaroc, abanyarijeriya, abanyacambodia ndetse n abatais. Nyamara intambara iza nk igisubizo cya nyuma cya nyuma kuko izindi nzira z ibiganiro mbese zose zose zananiwe impande ebyiri zishyamiranye zitumvikana cyangwa zitabyumva kimwe.

Nshuti reka igice cya mbere tugihinire aha, ntuzacikwe n ibindi bice aho tuzavuga byimbitse kuri uru rugamba ndetse n intandaro zayo tutibagiwe n ingaruka zayiturutseho.
Murakoze murakarama!!!!

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu kurya inyanya mbisi ari bibi kurusha izitetse.

Lionel Messi yanikiye abandi bakinnyi bose binjiza agatubutse ku Isi.