Umucyayicyayi ni ikirungo cyagenewe gushyirwa mu cyayi.Umucyayicyayi si ukuba ikirungo gusa ahubwo unafitiye umubiri akamaro gatandukanye nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.
Iki kirungo gifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk’Ubuhinde, Thailand na Sri Lanka.
Kirimo intungamubiri zinyuranye nka poroteyine, calories, ibinyasukari, vitamini A, vitamini C, Vitamini B1. B2, B3, B6, B9, imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, magnesium, phosphore, potassium, sodium, zinc, umuringa, manganese na selenium. Hanabonekamo ibinure bya omega-3 na omega-6
Akamaro ku buzima
1.Kurwanya mikorobi
Umucyayicyayi ufasha mu kurwanya no kuvura zimwe muri mikorobi zifata mu kanwa cyane cyane izitera amenyo gucukuka
2.Kubyimbura
Kubyimbirwa bitera ibindi bibazo mu mubiri birimo indwara z’umutima na stroke. Nkuko tubikesha Memorial Sloan Kettering Cancer Center, mu mucyayicyayi habonekamo citral na geranial bizwiho gutuma uba mwiza mu kurwanya kubyimirwa.
3.Gusukura umubiri
Iyo havuzwe gusukura umubiri haba havugwa ubushobozi umubiri uhabwa bwo kwikuramo imyanda n’ibisigazwa bimwe na bimwe biba bishobora kubyara indwara zinyuranye nka kanseri. By’umwihariko ibiboneka mu mucyayicyayi bizwiho kurwanya imikorere mibi y’imitsi yo mu rutirigongo
4.Gufasha mu igogorwa
Niba wumva wagugaye mu nda, agakombe k’icyayi kirimo umucyayicyayi kazagufasha kumva uruhutse ndetse igogorwa rigende neza cyane kwa kubabara no gutumba bishire
Ndetse kuwunywa nyuma yo kunywa inzoga birinda igifu kuba cyakangizwa na ya alukolo
5.Wafasha abashaka kugabanya ibiro
Uzwiho gutuma umubiri ukorana ingufu mu byo ukora bityo kuwunywa cyane cyane mu gitondo bituma umubiri uza gutwika ibinure bityo ibiro bikagabanyuka. Gusa bisaba kutawukoresha buri munsi kuko bitaba byiza na byo.
6.Utuma umubiri usohora amazi
Kenshi gusohora amazi mu mubiri biba mu gihe cyo kunyara. Umucyayicyayi rero ufasha gutuma wihagarika kenshi bikaba byiza iyo unafite ububyimbe cyangwa ikibazo cy’umunyu mwinshi mu mubiri
7.Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri
Ya citral tubonye haruguru izwiho kandi kuba irwanya uturemangingo dushobora kubyara kanseri gusa siyo gusa ahubwo byinshi mu bigize umucyayicyayi bifatanya mu kongera ubudahangarwa no kurwanya kanseri
8.Kuringaniza umuvuduko w’amaraso
Umucyayicyayi kandi ufasha abafite umuvuduko ukabije w’amaraso aho kuwukoresha bifasha mu kuringaniza uyu muvuduko. Gusa aha ntusimbura imiti ukoresha ahubwo ufatanya na ya miti kuba ku bipimo byiza
9.Kuringaniza cholesterol
Cholesterol iyo izamutse biba ikibazo ku mutima ndetse byanatera stroke. Kunywa umucyayicyayi rero bifasha mu gutuma cholesterol mu maraso igabanyuka
Icyitonderwa
Umucyayicyayi nyamara nubwo tubonye ibyiza byawo hari abo ushobora gutera ibibazo bityo bakaba batemerewe kuwukoresha.
Zimwe mu ngaruka zizanwa na wo twavuga:
- Isereri
- Gusonza
- Kuma mu kanwa
- Kunyaragura
- Kumva unaniwe
Iyo uteye ubwivumbure umubiri ibimenyetso harimo:
- Ibiheri no kwishimagura
- Guhumeka insigane
- Umutima utera indihaguzi
Ku bw’ibyo ntiwemerewe gukoresha umucyayicyayi kenshi mu gihe:
- Utwite
- Ufata imiti isohora amazi mu mubiri
- Ufite uburwayi bw’umuvuduko mucye w’amaraso
- Ufite potasiyumu nkeya mu mubiri
Murakoze cane kunyigisho muduhaye.akabazo kanje none umuntu atetse icayi yomenya ashiramwo umucyayicyayi ungana gut?murakoze