Abahanga mu mibanire, bashyize hamwe ubusobanuro bwa buri buryo abashakanye/abakundana baryamamo maze berekana icyo buri buryo buba busobanuye.
Umuryango unezerewe
Aha ni igihe muryamye mureba hamwe, mukegerana mugapfumbatana neza neza. Ibi biba byerekana ko mwishimanye kandi buri wese ari kwiyumva mu wundi.
Iyo umugabo ari we upfumbase umugore (amuri inyuma), byerekana ko ari we uyoboye kandi yita ku mugore we. Iyo amupfumbase cyane biba bisobanuye ko adashaka kumuhomba kandi amuha agaciro nk’aho yamwibyariye.
Iyo ari umugore uri inyuma, apfumbase umugabo, bivuze ko ashaka kuba hafi umugabo we, ndetse akenshi umugabo aba afite ibyamuhangayikishije, umugore amwereka ko amuri hafi.
Gukoranaho
Utitaye ku buryo mwaba muryamyemo bwose, kenshi ushobora gupfumbata cyangwa gushyira akaboko, akaguru se ku wo muri kumwe. Ibi biba bivuze ko umwitayeho 24/7 kandi umuzirikana.
Niba agupfumbatishije ukuboko, bivuze ko ayoboye kandi ashaka kubikomeza.
Iyo ikiganza cye kiri munsi y’ukuboko kwawe cyangwa se yagishyize hagati y’amaguru yawe biba bivuze ko akwishyize mu maboko, atabaho atagufite kandi agushaka hafi ye igihe cyose
Niba atakwegereye ahubwo ukumva ameze nk’ukubyigisha ikibuno, agukozaho agatsinsino cyangwa amano, burya aba afite isoni, kandi aba agushaka ahubwo yabuze aho ahera
Kuryama murebana
Niba muryamye murebana, mugapfumbatana nta kindi muvuze nta kindi mukoze, biba bivuze ko mukundana byahebuje. Niba musobekeranyije amaguru, ni uko buri wese yiteguye kwita kuri mugenzi we, naho niba umwe umutwe we uri gusumba uw’undi, bivuze ko ari we uyoboye mu mubano wanyu.
Kwishingikiriza
Umwe aryamye agaramye nuko undi akamuryamaho nk’uko umwana uri mu nda aba yikunjakunje, biba byerekana ko amukeneyeho ubufasha. Aha biba byiza iyo ugerageje kumuganiriza, ukumva ikimuhangayikishije. Naho iyo uryamye ugaramye akakuryama mu gituza bivuze ko yumva yisanzuyekandi akwishimiye, ibi akenshi bibaho nyuma yo gukora imibonano
Twashwanye
Niba mugiye kuryama buri wese agaheza inguni, ndetse byanarimba agashaka ibyo kwiyorosa bye wenyine, aha byerekana ko hagati yanyu harimo ikibazo, mwashwanye cyangwa mwavuganye nabi. Ibi iyo bikomeje bikamara igihe, bishobora kurangira umwe afashe icyumba cya wenyine cyangwa se mugafata gatanya. Ni byiza ko umwe atangiza uburyo bw’ibiganiro no kwiyunga, amazi atararenga inkombe.
Nkuri inyuma
Niba mwese muryamye muteranye imigongo ariko mwegeranye ku buryo ibibuno bikoranaho, byerekana ubwisanzure hagati yanyu kandi mwerekana ko mureshya ntawe uruta undi mu rugo. Kandi byerekana ko buri wese yubaha ibyifuzo by’undi, harimo ubwigenge.