Burya abagore bagira uko baremwe kwihariye ari nayo mpamvu hari byinshi bahuriyeho.Ibi rero bituma hari ibintu bakunda gukora ndetse hakaba nta muntu wabibabuza uko byagenze kose.
1.Kurakazwa n’ubusa kandi bikaba byiza iyo umuretse kuko bishira vuba.
Kenshi burya iyo umugore umuvuze nabi cyangwa se mugiranye ikibazo ntukajye ukomeza kumusembura cyane uzajye umureka bizajya bihita bishira.
2.Burya abagore bakunda kwifotoza
Burya mu buzima bw’abagore bakunda kwifotoza,cyane cyane nk’iyo bageze ahantu ari ubwa mbere.Wowe mugabo rero ntukabone umugore wawe ashaka kwifotoza ngo umubangamire niko bateye.
3.Burya umugore ashimishwa no kuba afite ikintu cy’umugabo we.
Impamvu ngo bituma yumva afite uruhare runini ku mugabo we bityo bikamutera kwishima. Urugero kwambara ishati ye, cyangwa se gufata telefoni y’umugabo we nibindi….