.
Tungurusumu ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibitungururu. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: naturalnews.com, tungurusumu yuzuyemo ibinyabutabire by’ubwoko butandukanye: harimo ibyica mikorobe (antibiotique) ndetse n’ibyongera ubwirinzi bw’umubiri. Ngo kurya tungurusumu kenshi byongera ubwirinzi bw’indwara ziterwa na za microbe.Wakwibaza uti”ni gute bigenda iyo umuntu ariye tungurusumu?”
Hano twaguteguriye bimwe mu byo tungurusumu ifasha umubiri w’umuntu uyirya kenshi:
1. Tungurusumu zigabanya cholesterol mbi mu mubiri kandi zifite ubushobozi bwo kuringaniza umuvuduko w’amaraso ugahora ku kigero kiza. Ibi bituma kurya tungurusumu kenshi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima kuko nyine amaraso aba atembera neza mu mubiri.
2. Tungurusumu ni kimwe mu biribwa bifite ubushobozi bwo gusukura umubiri kuko yifitemo ubushobozi butuma umubiri usohora uburozi butandukanye buba bwawinjiyemo mu bundi buryo.
3. Tungurusumu yongera ubudahangarwa mu mubiri bigatuma indwara zimwe na zimwe zitakugeraho. Niba ufite ibibazo by’ibicurane cyangwa urumwa n’udusimba duto ugafuruta cg ugatukura, niba kandi urwara guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.
4. Tungurusumu zongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko bigatuma umubiri ubasha kurwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu za bukuru cyane cyane, nka Alzheimer cg indwara yo kwibagirwa.
5. Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo, yongera umusemburo wa estrogen utuma ibijyanye n’uburumbuke ku bagore bigenda neza cyane.
N’ubwo tumaze kubona ko tungurusumu ari nziza, abantu benshi bayangira impumuro yayo itari nziza itera umuntu wayiriye iyi mpumuro yumvikanira mu mwuka, mu nkari ndetse no mu byuya by’uwariye tungurusumu ikaba iterwa no gushengagurikira mu mubiri kw’ikinyabutabire kitwa allium sulfur groups.