in

Menya byinshi ku rurenda n’ububobere biza mu gitsina cy’umugore n’impamvu hari bamwe batagira ubu bubobere

Ubusanzwe umugore wese uri mu myaka yo kuba yabyara, ubwo ni ukuvuga kuva umukobwa abonye imihango ye ya mbere kugeza ayibuze, cyangwa acuze (menopause), aba afite mu gitsina hahora hatose ari byo byitwa Ububobere.

Ubu bubobere buratandukana ku bantu, hari abagira bwinshi n’abagira bucye, gusa hari n’abatagira na bucye ibi bikaba ari uburwayi buvurwa.Ububobere ubusanzwe buba ari ururenda rw’umweru, gusa mu gihe cy’uburumbuke birahinduka bikaba nk’umweru w’igi ribisi kandi rukarenduka.

Ubu bubobere kandi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina umubiri urabwongera, ari byo birinda gukomereka no gufasha igitsina cy’umugabo kwinjira bikanafasha intangangabo koga zigana muri nyababyeyi.

Gusa, iyo ururenda rwiyongereye byizanye, bikamara iminsi myinshi atari mu gihe cy’uburumbuke, bikakubabura cyangwa bikagutera kwishimagura no kuryaryatwa, rimwe na rimwe bikanuka bikanahindura ibara, ni ikimenyetso cy’uko urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa ziterwa n’isuku nke.

Aha rero ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakagusuzuma.

Nkuko twabivuze, ububobere akenshi bwiyongera mu gihe cyo gukora imibonano.

 

  •  Nyamara iyo ukoze imibonano ku gahato, cyangwa utishimiye uwo muri kuyikorana, ubu bubobere buragabanyuka bukaba bwanagenda burundu.
  •  Kutanywa amazi kenshi nabyo bigabanya ubu bubobere.
  •  Kunywa itabi no kunywa ikawa biri na byo mu bigabanya ububobere.
  •  Imiti yo kuboneza urubyaro itandukanye cyane cyane agapirako mu kuboko n’urushinge na byo biri mu bigabanya ubu bubobere.
  • -Umubyibuho udasanzwe n’indwara zimwe na zimwe biri na byo mu bigabanya ubu bubobere.
  • Imiti ikoreshwa mu gusukura mu gitsina ishobora nayo kwangiza ubu bubobere niyo mpamvu bitemewe kuyikoresha utagishije inama muganga ubusobanukiwe.

 

WAKORA IKI KUGIRA NGO WONGERE UBUBOBERE?

 

  • Ububobere bugizwe 90% n’amazi. Rero umuti wa mbere ni ukunywa amazi menshi kandi buri munsi. Ibi butuma umubiri wose woroha.
  •  Itabi n’ikawa twabonye ko biri mu bibugabanya, ni ukubigendera kure mu gihe bigutera kumagara.

 

  • Niba biterwa n’imiti yo kuboneza urubyaro wahindura ugakoresha ubundi buryo buhuza n’umubiri wawe, icyo gihe buragaruka.
  • Gerageza kugabanya ibiro niba waratangiye kugira ikibazo umaze kubyibuha.
  • Gerageza gufata ifunguro rikungahaye kuri omega-3,6,9. Ibi ni ibinure byongera ububobere ku bagore. Ibyo kurya tubisangamo ni amafi, ubunyobwa, avoka, amavuta ya soya n’ibihwagari, aya elayo, ay’ipamba ; imbuto za sezame.
  • Gerageza kurya imboga zirimo amazi izo ni nka Concombre, watermelon, cayotte, ndetse n’imbuto zinyuranye. Fata ifunguro rikize kuri vitamini C. iyi vitamini nkuko twabivuze iboneka mu mbuto hafi ya zose, ndetse inaboneka nk’ibinini byo kunyunguta. Hari imiti isanzwe ivura inkorora nyamara byabonetseho ko inongera ububobere.
  • Iyo ni imiti irimo umuti witwa guaifenesin. Mbere yo kuwukoresha banza usobanuze pharmacien aguhe utavangiye, ujye unywa ibiyiko bibiri bibiri, kabiri ku munsi. Irinde gukoresha imiti inyuranye ngo uri gusukura mu gitsina cyawe kuko iyo miti ishobora kuba ariyo ikwangiriza.

 

NB:bi byose nubikora ntihagire igihinduka, uzagane kwa muganga bakurebere niba nta kindi kibazo kibitera.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague yavuze impamvu ibabaje ikomeje gutuma aterekeza muri Sweden gukinira ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Mukunzi Yannick

Ifoto y’umwaka ; pastor yanze kugenda n’amaguru cyangwa ikinyabiziga ngo isi itamwanduza ibyaha