Igitsina cy’umugore bitewe n’uko giteye ni ahantu usanga hakwiriye isuku kurenza ahandi dore ko isuku ari isoko y’ubuzima.
Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.
Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz’ingenzi muri zo twavuga:
- Indwara ziterwa na bagiteri (nk’imitezi na mburugu)
- Tirikomonasi
- Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy’uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)
- Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane
- Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4
- Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi
Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira.