Hari abantu bumva baribwa umugongo bakihutira kujya kugura imiti kugira ngo barwanye ubwo buribwe, gusa nyamara imiti ntabwo aribyo bya mbere ukwiye gukora.
Bimwe mu byo wakora kugira ngo urwanye uburibwe bw’umugongo ni ibi bikurikira:
1. Ukwiye kwirinda kwicara igihe kirekire kandi n’igihe wicaye ukicara mu buryo bwiza ndetse ukicara ku ntebe nziza
Niba akazi ukora kagusaba kwicara cyane, jya ugerageza gufata akaruhuko uhaguruke ugendagende, byibuze ntukamare iminota 30 wicaye ahantu hamwe utararuhuka byibuze iminota 5, kandi nabwo wicare ku ntebe nziza zidatuma umugongo wawe uhetama.
2. Jya ugerageza guhagarara neza wemye.
Mu gihe uhagaze uhese umugongo igihe kirekire byangiza umugongo cyane. Ndetse n’igihe ugiye guterura ibintu biremereye, hina amavi wegere hasi ubundi ubone kubiterura.
3. Kora imyitozo ngorora mubiri.
Gusa biba bibi gukora siporo mu gihe umugongo ukurya cyane, banza ugishe inama muganga mbere yo kugira siporo ukora. Ariko mu gihe uburibwe bwashize ushobora gukora siporo zikomeza umugongo.
5. Ambara inkweto ngufi (zidafite talon ndende)
Abagore nibo bakunda inkweto ndende (high heels), kandi buriya zibangamira uzambaye guhagarara neza, zigatuma urutirigongo rwihina bityo ukaba wagira ikibazo cy’umugongo.
5. Gerageza gusinzira bihagije kandi uryame neza
Kuryama igihe gito bishobora kongera ibibazo by’ububabare bw’umugongo. Gusinzira bihagije bigira uruhare runini mu gukiza no kuruhura umubiri ndetse no mu mutwe. Gusa bikaba akarusho mu gihe uryamye neza ugoroye umugongo kandi kuri matera nziza ifite umubyimba uhagije.
6. Gabanya ibiro niba ufite ibirengeje urugero
Ibiro birengeje urugero bibangamira cyane urutirigongo. Kugabanya ibiro mu gihe ufite byinshi ni uburyo bwiza bwo kugabanya uburibwe bw’umugongo.
Mu bindi bintu ushobora kwitaho niba uribwa n’umugongo, harimo kwirinda guhangayika cyane ‘stress’, ndetse no kwirinda kunywa itari.