Umutoza Haringingo Francis Christian yamaze guteguza abakinnyi bane b’Abanyamahanga aribo Ramadhan Awam Kabwili, Paul Were Ooko, Musa Esenu na Boubacar Traore ko atazabakoresha ku mukino w’ishiraniro bazahuramo na Kiyovu Sports.
Ni mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona 2022-2023 uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 aho Rayon Sports ari yo izaba yakiriye uyu mukino.
Muri uyu mukino umutoza Haringingo Francis Christian yahisemo Abanyamahanga batanu aribo Raphael Osaluwe Olise, Essomba Leandre Willy Onana, Heritier Luvumbu, Joachiam Ojera na Moussa Camara.
Abarimo Musa Esenu, Paul Were Ooko, Boubacar Traore na Ramadhan Awam Kabwili bivugwa ko umutoza yifuza ko bazahanwa bitewe n’uko bamaze igihe bavugwaho imyitwarire mibi hanze y’ikibuga.
Kiyovu Sports izakina idafite abakinnyi ba yo babiri basanzwe bamenyerewe mu mutima w’ubwugarizi, Nsabimana Aimable ufite amakarita 3 y’imihondo na Ndayishimiye Thierry ufite imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United bikaba bivugwa ko atazakina uyu mukino, ni mu gihe n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad umaze iminsi akina bivugwa ko adahari kuri uyu mukino.
Mu mikino 6 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi, banganyije umukino umwe indi mikino yose Kiyovu Sports irayitsinda.