Mu karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ngezahayoo Jean Bosco w’imyaka 36 y’amavuko wiyahuriye mu marembo yo kwa sebukwe kubera ko yagiye gucyura umugore we wari warahukanye maze ababyeyi be baramumwima.
Abaturage bavuga ko umugore wa nyakwigendera yahukanye kubera ko uyu mugabo we yamukubitaga maze ahitamo kumuhunga ajya kwa Se umubyara.
Ngenzahayo Jean Bosco asize umugore n’abana babiri b’abakobwa. Hategerejwe inzego z’ubugenzacyaha ngo zipime umurambo we, ukiri aho hafi y’urugo rwa Sebukwe.