Mbappe yahagurukiye Pogba washatse kumuroga

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain Kylian Mbappe yahagurukiye Pogba ndetse n’umuvandimwe we nyuma y’amakuru agiye hanze avuga ko Pogba yashatse kumurogesha.

Mbappe yahamagaye aba bombi ababaza impamvu bamuzanye mu matiku yabo ndetse bivugwa ko mbappe yiteguye kubajyana mu nkiko.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, RTL cyatangaje ko Mbappe yaterefonnye aba bavandimwe bombi ku wa kane.