in

The Ben yasobanuye impamvu ahora mu mwenda umwe w’iroza

Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben amaze iminsi mu Rwanda aho yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye, harimo gukora igitaramo bise Kigali rebirth celebration, gukora ubukwe, gutabara mugenzi we Ngabo Medard uzwi nka Meddy, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Kuri uyu wa 03 nzeri 2022 nibwo hibutswe ubuzima bw’umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly mu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo BullDogg, Young Grace, Fireman, Producer Li John, Dj Dizzo n’abandi bari bitabiriye uyu muhango wabanjwe no gushyira indabo ku mva ya Jay Polly i Rusororo aho ashyinguye.

The Ben niwe wivugiye ko kuba amaze iminsi yambara imyenda y’iroza bifitanye isano n’urupfu rwa Tuyishime Joshua Wamenyekanye nka Jay Polly.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahishuye ko impamvu amaze iminsi yambara imyambaro y’iroza ari mu rwego rwo kwibuka inshuti ye yamugiriye inama mu muziki “Jay Polly” wapfuye bitunguranye ndetse ntanabone uburyo bwo kumushyingura.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto mutabonye yaranze ubukwe bw’umunyamakurukazi Clarisse Uwimana

Mbappe yahagurukiye Pogba washatse kumuroga