Nyuma y’igihe kinini Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Manzi Thiery adafite ikipe ashobora kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali.
Manzi Thiery amaze igihe kirenga amezi 6 ntakipe afite kuva yakirukanwa na FAR Rabat yo mu gihugu cya Marocco, ariko muri iki gihe cyose yakoraga imyitozo nkuko we ubwe abyitangariza kandi avuga ko akimeze neza.
Uyu musore mu minsi ishize yatangaje ko hari amakipe amushaka cyane yo hanze y’u Rwanda bitewe ni uko ikipe zikomeye hano mu Rwanda zamushakaga kandi we akaba atarashakaga kugaruka muri Shampiyona y’u Rwanda. Nyuma yo kubona ko bigoye gusohoka muri iki gihe biravugwa ko agiye gusinyira ikipe ya AS Kigali, nubwo igihe cyo kugura abakinnyi cyarangiye ariko we ntamasezerano afite yindi kipe.
Iyo ukubise icyumvirizo mu ikipe ya AS Kigali bakubwira ko nta gahunda ihari yo gusinyisha Manzi Thiery ariko iyi kipe ifite abakinnyi bake mu mutima w’ubwugarizi bashobora kongeramo uyu mukinnyi cyane ko mu myanya 2 bari basigaje yo kongeramo hasigaye 1 nyuma yo gusinyisha Djibrine Akuki wavuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Kandi na Cassa Mbungo utiza iyi kipe yatangaje ko bakigura abakinnyi.
Ibi byatangiye kuzamuka cyane nyuma yaho Manzi Thiery atangiye kugaragara mu myitozo y’ikipe ya AS Kigali benshi batangira kwemeza ko haba hari ibiganiro hagati y’izi mande zombi. Manzi Thiery ukenewe cyane muri uku kwezi kwa 3 mu ikipe y’igihugu, biragoye ko umutoza Carlos Alos Ferrer yamuhamagara ntakipe afite ari nabyo bituma uyu mukinnyi ashobora gusinyira AS Kigali ku bubi na bwiza.
Manzi Thiery yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports yamwifuje cyane mu minsi yashize yarangiza akayitera umugongo.