in

KNC nyuma yo kwita Fatakumavuta ngo ni Fatakumuvumo, nawe nti yaripfanye yagize icyo abwira KNC

Ku munsi wejo perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje amagambo y’ubwishongore n’ubukaka mbere yo guhura n’ikipe ya Gorilla Fc avuga ko ari buyitsinde kandi ko nta bushuti afitanye na Hadji perezida wa Gorilla nyuma aza no kujya kuri Fatakumavuta umuvugizi wa Gorilla Fc akaba n’umusesenguzi ndetse n’umuhanzi amwita Fatakumuvumo.

Fatakumavuta yarabyumvise maze aricecekera aza gutangaza ko ari busubize KNC nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu waje kurangira ikipe ya Gorilla Fc ikubitira ahareba inzega ikipe ya Gasogi United ya KNC ibitego 3-2.

Nyuma y’umukino Fatakumavuta agiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangaza amagambo agira ati ” Mu bwire KNC abakinnyi be ajye abatumira muri MUZEHE QUIZ kuko bose n’abasaza.” Aha yavugaga ikiganiro gica kuri Tv1 kizamo abantu bageze mu zabukuru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester City ya Haaland na Guadiola yagayitse bisubiza mu gitereko imitima y’abakunzi ba Arsenal

Umukwe wari warongoye yirengagije umugeni we areba icyoroshye umusore wamwambariye