Kevin De Bruyne niwe wari uyoboye bagenzi be mu kunyagira ikipe ya Leeds United mw’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, nyuma yo gutsinda mo ibitego bibiri muri 7-0 batsinze ikipe ya Leeds United muri Premier League.
Incuti magara kuva cyera, bivugwa ko umwe Ari umwarimu wundi, Pep Guardiola na Marcelo Bielsa bahoberanye birimo amaranga Mutima ku murongo nyuma yuko umukino urangira nyuma yuko ikipe ya Man City itsinda bikomeye ikipe ya Leeda, iba itsinzwi ikomeye Leeds igize kuva yatangira gukina iri rushanwa.
Pep Guardiola yari yazanye intwaro ze ntanumwe yasize, abasore nka Phil Foden,Jack Grealis, Riyad Mahrez, John Stones, Nathan Ake na Kevin De Bruyne Bose bagaragaye kurutonde rwa bakinnyi batsinze ibitego kuri uyu mukino, nyuma yaho ikipe ya Manchester City yatsindaga igitego cya 500 muri Premier League batozwa nuyu mutoza uvuka muri Esipanye Pep Guardiola.
Igitego cyagatangaza ni igitego cyatsinzwe na Kevin De Bruyne cye cya kabiri kibaka igitego cya gatanu cya Man City, nyuma yaho uyu mukinnyi yateye ishoti rya Misire muri metero 25 maze umunyezamu Illan Meslier ntacyo yakora, maze Man City ihita ishyira amanota ane kw’ikipe ya kabiri iyikurikiye ya Liverpool kurutonde rwa shampiyona ya Premier League.
Phil Foden yaje gufungura amazamu ku munota wa munani gusa, nyuma yo kugera mu rubuga rwa Penaliti nyuma yaho umunyezamu Illan Meslier akuyemo ishoti rya Rodri maze Foden atsinda igetego neza.
Bidateye kabiri Bernardo Silva yaje guhusha igitego nyuma yaho nta muzamu wari mw’izamu, maze ikipe ya Leeds ikomeza kugorwa kuko yageze ku munota wa 13 Ari ibitego 2-0, mu gihe Jack Grealish yaje gutsinda igitego cye cya mbere mu mateka ye kuva yatangira gukina umupira wa maguru atsindishije umutwe, ku mupira mwiza wari uhinduwe na Mahrez maze atsinda icyi gitego neza mu mateka ye kiba igitego cya mbere atsindishije umutwe muri Premier League.
Kevin De Bruyne yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 32, nyuma yo gusoreza mw’izamu neza nakaguru ke kimoso nyuma yo guhabwa umupira neza na Rodri, Foden nawe yaje gutera ishoti mu ruhande rw’iburyo,gusa Meslier akuramo uwo mupira neza, mbere yuko Myugariro Luke Ayling yakuragamo umupira, mu gihe Man City yo yifuzaga gutsinda ibitego byinshi bigatanga ikinyuranyo.
Mahrez yaje gutsinda igitego cya Kane cya Manchester City ku munota wa 49, nyuma yuko umupira wabanje gukora kuri myugariro Junior Firpi maze kubwamahirwe macye umupira ugana izamu hijijisha umunyezamu Mislier maze umupira ujya muruhande rw’imoso.
Phil Foden yaje Gutanga umupira neza kuri Mahrez Wasaga nuwaraririye mo gato, gusa, kiza kuba igitego cya gatanu cya Man City, ku munota wa 62 nibwo Kevin De Bruyne yaje ishoti Ari kure cyane maze umupira wisanga mu rucundura kuva kure y’izamu.
Stones yaje gutsinda igitego cya Gatandatu maze akurikirwa na mugenzi we Nathan Ake waje asimbuye myugariro Ruben Dias wagiye hanze gusa nyuma gato umukinnyi Foden yateye umupira uvuye muri Koroneri maze Ake atsinda igetego cyo kwishimira kiba igitego cya Karindwi cya Man City.
Ederson Moraes yakinaga umukino wa 101 atinjizwa igitego bimuha kuba umunyezamu mwiza ukoze aka gahigo Kandi aba umunyezamu umaze kugira Clean Sheets.