in

Mama wa Fred w’imyaka itatu wasanzwe mu iriba yapfuye ararira ayo kwarika nyuma y’uko umuganga waje gupima ikishe umwana we yarapimishije ijisho agahita yemeza ko umwana yapfuye

Mama wa Fred w’imyaka itatu wasanzwe mu iriba yapfuye ararira ayo kwarika nyuma y’uko umuganga waje gupima ikishe umwana we yarapimishije ijisho agahita yemeza ko umwana yapfuye.

Abaturage batuye mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi bavuga ko batunguwe n’isuzuma ridasanzwe ryakorewe umurambo w’umwana wasanzwe mu iriba yapfuye .

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023,nibwo umuturage utuye mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi, wazindutse ajya kuvoma yasanze mu mugezi umwana witwa Fred yapfuye.Amakuru atangwa n’abaturage ndetse na Nyina w’uwo mwana bavuga ko bababajwe nuko isuzumwa ry’umurambo we ryakozwe mu buryo busa na baringa.

Abaturage bavuga ko nta Perereza ryakozwe kandi ntawe uzi uburyo uwo mwana yapfuyemo.

Uwaganiriye na InyRwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko isuzuma ryakozwe n’umuforomo mu buryo busa no kujijisha umuryango w’uwo mwana .

Yagize ati” Ubusanzwe uwapfuye urupfu rudasobanutse ,umurambo bawujyana ku bitaro bakawukorera isuzuma ariko twatunguwe nuko umukozi wo ku kigo nderabuzimana yawusanze mu rugo agapimisha ijisho kandi RIB yari yasabye ko umurambo ko ujyanwa gusuzumirwa kwa muganga .

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyina w’uwo mwana yabuze ubushobozi bwo kujyana umurambo ku bitaro bya Nyagatare , Umukuru w’umudugudu we akamuzanira Umuforomo witwa Bernard akavuga ko yapimye umurambo bituma bawushyingura hadakozwe isuzuma (Autopsy ).

Umubyeyi wapfushije umwana we yavuze ko yatunguwe nuko umwana yapfuye urupfu rudasobanutse ariko ntihakorwe iperereza ndetse agatungurwa nuko yishyujwe amafaranga 7500 yahawe Umuforomo bavugaga ko amaze gupima umurambo .

Tuyisenge Liliane, yavuze ko umuhungu we yajyanye n’umworozi baturanye witwa Mupende agiye kuragira amatungo mu Saa Saha ya saa yine za mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 . Uwo mubyeyi avuga umwana yaburiwe irengero kugeza kuwa Gatandatu mu gitondo tariki ya 16 Nzeri 2023, ubwo basangaga yapfuye .

Yagize ati” Umwana yajyanye n’umuturanyi wanjye Mupende kuragira, aza kugaruka wenyine (Mupende) bigeze ku mugoroba njya kubaza nti ese ko wajyanye na Iranzi none nkaba namubuze, arambwira ngo tujye kumushaka, turashakisha ahantu hose haba no mu baturanyi turamubura, mu gitondo umwana w’umuturanyi agiye kuvoma amusanga mu iriba yapfuye.”Uwo mubyeyi avuga ko Umuforomo wazanwe n’ubuyobozi yasanze umurambo mu rugo ,awurebesha amaso ndetse no kuwukakanda yishyuwe bavuga ko yasuzumye uwo murambo .

Umugabo witwa Mupende, wajyanye uwo mwana kuragira inka avuga ko bajyanye ariko bakagarukana, uwo mwana yageze mu rugo rwa Mupende ngo yongera kuhava amanuka akurikiye moto. Nubwo ntawamuhaye amakuru y’uko uwo mwana yageze mu iriba yasanzwemo, uwo mugabo yemeza ko yaburiwe irengero bavuye kuragira inka.

Tuyisenge yemeza ko umuyobozi w’umudugudu yamwiyambaje ngo afashwe kujyana umurambo ku bitaro by’akarere ka Nyagatare aho kumufasha akamubwira ko udafite arya nk’umurwayi ndetse ubuyobozi bukaba bwarohereje Umuforomo ukamupima mu buryo bwo kurangiza umuhango.

Umunyabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope yavuze ko abantu bapfa badakorerwa isuzumwa mu gihe imiryango yabo ibyemera.

Uyu muyobozi avuga ko yamenye iby’aya makuru,icyakora akagaragaza ko ibyakozwe byose ari ubufatanye haba ku nzego z’ubuzima, umutekano n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo uyu mwana ashyingurwe. Yavuze ko abantu bose bapfuye atariko bapimwa mu gihe imiryango yabo ibyemeye..

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore babashyize igorora! Wa mukobwa mwiza wazonze benshi, Judy yavuze inkwano zisabwa umusore uzaza kumusaba benshi bahita batangira gukoteza ayo kujya gusaba no gukwa

Utamuriza Chantal ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu icyarimwe b’abahungu (IFOTO)