Utamuriza Chantal ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu icyarimwe b’abahungu.
UTAMURIZA Chantal, anejejwe bihebuje n’uburyo abaganga bakomeje kwita ku buzima bw’impanga 3 yibarutse z’Abahungu.
Izo mpanga ni Prince, Olivier na Berte.
Uyu mubyeyi yagize ati: “Ndumva mfite ibyishimo, abana banjye bameze neza cyane, ndashimira Imana n’ abaganga ba Kirinda uburyo bamfasha buri munsi”
Uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro bya Kurinda bibereye mu karere ka Karongi.
