Malia Obama, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ariwe Barack Obama, ku munsi w’ejo yandagaje umukecuru umwe mu bafana be ubwo yashakaga kwifotoranya nawe.
Hashize icyumweru umukobwa w’imfura wa perezida Barack Obama ariwe Malia Obama ageze muri Harvard University. Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Malia Obama nibwo yarakariye cyane umukecuru wari wamutegerereje hanze ya campus abamo muri Harvard University kugirango yifotoranye nawe.
Nkuko tubikesha TMZ, Malia Obama yari ategerejwe n’uyu mukecuru washakaga kwifotoranya nawe ngo dore ko yaje anavuga ko ari nyirakuru wa Malia Obama akaba yarashakaga kwifotoranya n’umwuzukuru we imbere y’imwe muri restaurant iri hanze ya campus Malia Obam yigamo, Malia Obama akihagera uyu mukecuru yahise aza amusanganira bikomeye ku buryo Malia Obama yabangamiwe agahita avuga amagambo agira ati:”Are you gonna take it in my face like an animal in a cage?” bigaragara ko Malia Obama atishimiye ukuntu uyu mukecuru yaje aje kumusaba ko bifotoranya. Ibi bikaba byaragarutsweho n’abanyeshuri bigana na Malia Obama bagiye bavuga ko bidakwiriye ko Malia Obama asubiza uyu mubyeyi aya magambo bamwe bavuze ko yahubutse cyane mu mvugo yakoresheje.