in ,

Lionel Messi yateje ikibazo gikomeye cyane mw’ikipe ya Argentine mu gihe habura amasaha ngo bakine umukino uri butume bamenya niba bazitabira igikombe cy’Isi

Lionel Messi nibwo abonye umwanya wo gukora ibigwi abenegihugu be bahoze bamusaba dore ko bamushinja ko imbaraga aha FC Barcelone nta hantu zihuriye n’izo ashyira mw’ikipe y’igihugu ya Argentine,aho bari buhure n’ikipe ya Peru ibari imbere ku mwanya wa 4,umwanya witabira igikombe cy’Isi,banganya amanota na Argentine iri ku mwanya wa 5,unyura mu mukino wa barrage ngo werekeze muri icyo gikombe.

Ni umukino ibinyamakuru byinshi byise nka final kuko Peru itsinze Messi na bagenzi be,byatuma yizera kurushaho kwitabira igikombe cy’isi ariko igatuma Argentine isiba burundu icyo gikombe kuko Chile irusha inota rimwe yahita iyicaho nubwo nayo itaba yizeye gukomeza. Messi - Dybala - Argentine (Reuters)

Ikibazo cyavutse nk’uko umutoza wa Argentine Jorge Sampaoli abyemeza neza,ntago Lionel Messi na Paulo Dybala bahuza bombi mu kibuga kimwe.Ntago ari ukubera ko batumvikana nk’uko yakomeje abitangariza abanyamakuru ahubwo ni ukubera ko bakina ibintu bimwe kandi icyizere bakaba bagishyize muri Lionel Messi kuri uyu mukino ukomeye.Yakomeje avuga ko nta mwanya uhari wo gutuma bamenyerana kuko uyu mukino uri mu masaha macye cyane.

Uyu mutoza nubwo yavuze ariko ko bashobora bombi kubanza mu kibuga nyamara Dybala ari bureke Lionel Messi akaba kizigenza w’umukino wa Argentine,ibinyamakuru bimwe na bimwe byo muri Argentine byaketse ko ari ukubera ko mu mezi yashize,Paulo Dybala yaje kwivugira ko bimugora cyane mw’ikipe ya Argentine kubera Lionel Messi aba ahari kuber bakina umwanya umwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Bayern Munich yamaze kuzana umutoza uzayifasha kwihimura kuri PSG

Umubano wa Nizzo n’umukunzi we watejwemo akaduruvayo n’umukobwa w’umucuruzi