in ,

Umubano wa Nizzo n’umukunzi we watejwemo akaduruvayo n’umukobwa w’umucuruzi

Nshimiyimana Muhamed uzwi cyane ku mazina ya Nizzo akaba ari numwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz yagiranye amakimbirane n’umukunzi we uba mu Busuwisi. Intandaro ya byose ni umukobwa w’umucuruzi umaze iminsi asa n’uwigaruriye uyu musore. Nizzo yari amaze iminsi agarukwaho kubera ibyakurikiye itandukana rye n’umukobwa witwa Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa. Uyu bari bamaranye igihe kinini ndetse bateganyaga kuzarushinga ariko byarangiriye mu magambo gusa. Magingo aya Nizzo acuditse n’umukobwa witwa Nisingizwe Solange adahwema kwita umugore we.

 

Nisingizwe Solange

Nizzo yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Bijou Dabijou yabaye kuwa 2 Ukwakira 2017, mu gukata gateau uyu mukobwa yafatanyije na Nizzo maze ibirori birangiye asakaza amafoto yabo bombi kuri Snapchat ayaherekeza udutima.

Iyi niyo foto Bijou yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze

Nyuma yuko uyu mukobwa wafashijwe na Nizzo gukata umutsima ku isabukuru ye y’amavuko ashyize hanze aya mafoto ari kumwe na Nizzo, umugore we yararakaye cyane ndetse bivugwa ko umubano wabo wajemo akaduruvayo nubwo Nizzo yavuze ko yamutekerereje ko nta kihishe inyuma yo gufasha uyu mukobwa gukata umutsima ku isabukuru ye y’amavuko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yateje ikibazo gikomeye cyane mw’ikipe ya Argentine mu gihe habura amasaha ngo bakine umukino uri butume bamenya niba bazitabira igikombe cy’Isi

Reba inzu y’akataraboneka Judith yaguriye Safi kugira ngo akunde amurongore