Rutahizamu w’ikipe ya PSG ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi yatangaje ko aha amahirwe Brazil, ubufaransa ndetse n’ubwongereza yo gutwara igikombe cy’isi uyu mwaka.
Ku munsi w’ejo hashize ubwo Lionel Messi yaganiraga n’ikinyamakuru CONMEBOL, nibwo yemeje bidasubirwaho ko ibi bihugu byavuzwe haruguru aribyo aha amahirwe menshi muri iki gikombe.
Ibi byatunguye benshi mu bakunzi b’uyu mugabo bitewe nuko mu biganiro bitandukanye agenda atanga ntabwo ajya avuga Argentine mu bihugu ahereza amahirwe muri iki gikombe cy’isi kandi nacyo ari igihugu kirimo guhabwa amahirwe na benshi.