Johan Hamel Umusifuzi mpuzamahanga w’Umufaransa yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru L’Equipe kiratangaza ko uyu mugabo w’imyaka 42 yitabye imana biturutse ku kibazo cy’indwara y’iminsi yu bwonko cyatumye yikubita hasi umutima uhita uhagarara.

Johan Hamel Kandi yaherukaga gusifura ku cyumweru ubwo Paris Saint Germaine yatsindaga Auxerre ari umusifuzi ushinzwe gusesengura amashusho(VAR(.
Uku kwezi, yasifuye umukino wa Real Madrid na Celtic muri Champions League, anasifurira Lille inganya na Rennes Tariki ya gatandatu uku kwezi .