in

Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelone ||Agiye gukina mu yihe kipe?

Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ntakiri umukinnyi wayo, nyuma y’uko amasezerano yari afitanye na yo yarangiye.

Magingo aya Messi ari gufatwa nk’umukinnyi udafite ikupe (Free agent).
Mu ijoro ryakeye ni bwo amasezerano Messi yari afitanye na FC Barcelona yarangiye, nyuma y’amezi 12 yifuje gutandukana n’iriya kipe gusa ubuyobozi bwayo bukabimwangira.

Cyakora cyo n’ubwo Messi kuri ubu nta kipe agifite, hari amakuru avuga ko agikomeje ibiganiro na FC Barcelona ngo abe yayisinyira amasezerano mashya.

Messi mu mwaka utaha azakina he?

Umunyamakuru w’umunya-Espagne Guillem Balague, aheruka gutangaza ko FC Barcelona yazamuye urwego rwayo mu kwihutisha ibiganiro byayo na Messi, ku buryo mu gihe cya vuba impande zombi zishobora gusinyana amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

BBC yasubiyemo amagambo ya Balague iti: “Kongerera Messi amasezerano biri mu byo Perezida mushya Joan Laporta ashyize imbere kandi ubu ari kubiganiraho na se wa Messi akanaba umuhagarariye, Jorge Messi.”

Guillem Balague yakomeje avuga ko kugira ngo FC Barcelona ibashe kugumana Lionel Messi, isabwa kugabanyiriza abakinnyi bayo imishahara ingana na miliyoni 200 z’ama-Euro kugira ngo itagongwa n’itegeko rya Financial Fair Play.

Yunzemo ati: “Messi azi ko ikipe imushaka, ariko magingo aya ntacyo araganira na bo, ategereje mbere na mbere kumva ibyo FC Barcelona imuha.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Iyi niyo couple ya mbere ku isi yakoze ubukwe nyuma y’imyaka 48 bambikanye impeta.

Abanyeshuri ba AIPER-Nyandungu bigabije ibiro by’umuyobozi w’ikigo.