in

Abanyeshuri ba AIPER-Nyandungu bigabije ibiro by’umuyobozi w’ikigo.

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya AIPER Nyandungu mu Mujyi wa Kigali bigabije ibiro bya diregiteri ku bwinshi basaba gusubizwa amwe mu mafaranga yabo bari barishyuye ariko ikigo kikaba cyatunguranye, kikavuga ko kigiye gufunga imiryango.

Aba biga ahazwi nko kwa Hadji, RBA ivuga ko ” Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri bigabije ibiro by’ubuyobozi bw’iryo shuri bishyuza amafaranga bavuga ko ari hagati yibihumbi 20 na 40, bavuga ko bishyuye mu bihe bitandukanye ngo bazabashe gukora ibijyanye n’amasomo asaba ko bayashyira mu ngiro.”

Bavuga kandi ko hari n’amafaranga y’ingendo shuri hirya no hino mu gihugu bagombaga gukora. Bavuga ko ikigo cyatangaje ko ku tariki 30 Nyakanga uyu mwaka, kizafunga imirimo yacyo burundu.

Ni mu gihe kandi guhera kuri uyu wa Kane amashuri yose aba afunze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19. Abanyeshuri bavuga ko kuri uyu wa gatatu ari wo munsi bari basigaranye wo kwishyuza amafaranga yabo.

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, Alphonse Kubwimana, nawe yemeza ko nk’ababyeyi batunguwe no kumva ko iryo shuri rigiye gufunga bakibaza aho bazerekeza abana babo.

Umuyobozi w’iri shuri rya AIPER Nyandungu, Dushimiyimana Jean Damascene, avuga ko “Nta mafaranga ikigo kigomba guha abanyeshuri kuko ayo batanze yose akubiye muri minerval kandi ko hari ibindi bigo bashakiye abo banyeshuri bizabakira.”

Uhagarariye iryo shuri mu rwego rw’amategeko, Rwagasana Saidi, uzwi ku izina rya Hadji, avuga ko impamvu yo kurifunga zishingiye ku kibazo cy’amikoro make ndetse n’imyenda ribereyemo amabanki n’abakozi. Nawe ashimangira ko nta mafaranga bafitiye abanyeshuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelone ||Agiye gukina mu yihe kipe?

Waba wifuza kuba muremure? Dore amafunguro yabigufashamo.