in

Biratangaje: Iyi niyo couple ya mbere ku isi yakoze ubukwe nyuma y’imyaka 48 bambikanye impeta.

Iyi couple ya Dave Scott na Pamella yanditse amateka cyane nyuma yo kumara imyaka igera kuri 48 barambikanye impeta ariko batarashyingiranwa.

Dave Scott w’imyaka 78, yari afite imyaka 26 ubwo yahuraga na Pamela mu 1969 ubu nawe ufite imyaka 72 y’amavuko. Bahura, barakundanye baza kwambikana impeta mu 1972, abantu batangira gutegereza ubukwe bwabo baraheba. Aba bombi bakomoka mu Bwongereza.

Amakuru y’ibinyamakuru bitandukanye birimo na The Sun, avuga ko aba bombi bageze mu myaka 40 y’amavuko, Dave yaje gutera inda Pamela bibaruka umwana w’umuhungu witwa Dean. Umuhungu wabo yarakuze, ageze mu myaka 32 y’amavuko ahitamo gushaka umugore niko gushyingirwa na Tayla w’imyaka 29 y’amavuko.

Byarangiye Dave yemeye kubana akaramata na Pamela nyuma y’imyaka 48 bambikanye impeta

Ubwo uyu musaza n’uyu mukecuru batahaga ubukwe bw’umwana wabo bahise bafata umwanzuro nabo wo gushyingiranwa bakazabana akaramata ubuziraherezo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore gusa: ngibi ibintu wakorera umugabo wawe akarushaho kwishima cyane.

Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelone ||Agiye gukina mu yihe kipe?