Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange, bivuze ko igiciro umugenzi azajya yishyura ngo atege bisi kigiye kwiyongera.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangarijwe mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bagiranye na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Iyo nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.
Mu bindi byatumaga nkunganire idakurwaho, ni uko hari ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi.
Izi mpinduka zose zizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024.