in

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ubwo yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika imikino 6 yose

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahagaritse Kapiteni wayo Niyonzima Olivier ‘Sefu’ imikino 6 ya shampiyona isigaye, baramushinja kutubaha ibiri mu masezerano.

Iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ifite ibibazo by’amikoro bikomeye, imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.

Umukino uheruka bawukinnye nta myitozo bakoze, batsindwa na Etoile De L’Est.

SEFU uhagarariye abakinnyi, si u bwa mbere muri uyu mwaka agiranye ikibazo na Komite Nyobozi, ahanini gituruka ku kwishyuza ibirarane iyi kipe iba ibafitiye.

Ubu Kiyovu yafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bitandukanye.

SEFU ari mu myitozo mu ikipe y’igihugu ifite imikino 2 muri Madagascar, ari nawe mukinnyi wenyine wa Kiyovu wahamagawe mu ikipe y’igihugu iyo ariyo yose.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Leta yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange mu Rwanda

Abakinnyi 62 bose baharitswe bakekwaho kubeshya imyaka mu byangombwa byabo