in

Leandre Willy Essomba Onana yateye utwatsi ubusabe bwa SIMBA SC ahindura icyemezo yari yafashe

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Leandre Willy Essomba Onana yateye utwatsi ubusabe bwa SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania yamwifuzaga cyane.

Ku munsi wo kuwa gatandatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n’ikipe ya APR FC mu mukino w’igikombe cy’amahoro, ikipe ya SIMBA SC yari yohereje umuntu uje kureba rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana ndetse amakuru dufite ni uko yamushimye cyane bitewe ni uko yitwaye muri uyu mukino ariko uyu mukinnyi we kwerekeza muri iyi kipe bizaba ari amahitamo ya 2.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Leandre Willy Essomba Onana afite ikipe barimo kuvugana yo mu Barabu ndetse mu ibanga kuko umuntu ushinzwe kumushakira ikipe nawe ubwe ngo ntabwo abizi ariko amakuru turayafite Kandi irimo no kumuha amafaranga menshi kuyirengagiza byagorana.

Leandre Willy Essomba Onana uyu mwaka yarigaragaje cyane kugeza aho Shampiyona yarangiye ari we ufite ibitego byinshi ndetse n’igikombe cy’amahoro naho yari afite ibitego byinshi. Uyu mukinnyi nyuma yo guhesha Rayon Sports igikombe yashimwe cyane n’abafana b’iyi kipe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi hano mu Rwanda bitewe ni uko yitwaye muri uyu mukino.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bakureyo amaso: Umukinnyi washakwaga n’ikipe y’igihugu Amavubi agiye kwerekeza muri Premier League

“Sinamubwira ngo pole” Uwase Muyango yavuze ikintu akorera umugabo we Kimenyi Yves iyo yatsinzwe anasubiza bimwe mu bibazo by’amatsiko