Umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe afasha iyi kipe, Leandre Willy Essomba Onana, ashobora kudakina umukino w’umunsi wa 13.
Kuri iki cyumweru tariki ya 11 ukuboza 2022, shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino w’umunsi wa 13. Muri iyo mikino, ikipe ya Rayon Sports nayo izakina na Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ikina idafite abakinnyi bayo ngenderwaho nubwo muri iyi minsi byari bitangiye kugenda bigabanuka gake gake, kuri uyu mukino izakina muri iyi wikendi ishobora kuzakina idafite Onana kubera ko abonye ikarita y’umuhondo muri uyu mukino yahita yuzuza amakarira 5 bigatuma adakina umukino uzakurikira ubwo iyi kipe ye izaba ikina na APR FC.
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino utarabereye igihe wabahije na Gorilla FC baza no kwitwara neza batsinda igitego 1-0, uyu mukino niwo wazamuye iyi mibare yose nyuma yaho Onana yihesheje ikarita y’umuhondo mu buryo butumvikana.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yabonaga Penalite ari nayo yavuyemo igitego, Onana yafashe ballo agiye kuyitereka aho baterera Penalite ahita ayitera ishoti ngo kugirango bazane indi kuko iyo yari agiye gutera atizeraga ko yaba ntakintu bayikoreyeho, ibi bihita bituma umusifuzi w’umukino ahita amuha ikarita ako kanya.
Umutoza Haringingo Francis we ntabwo yemera ko azicaza Onana kuri uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Entencelle FC ngo kugirango azakine umukino uzakurikira ubwo bazakina na APR FC, avuga ko imikino yose ari imwe. Ubwo Uyu musore nahabwa ikarita y’umuhondo ntazagaragara kuri uyu mukino uzakurikira bazakinamo na APR FC.