LÉA
Inkomoko : Rikomoka ku izina ry’riheburayo lea,risobanura umuntu unaniwe « fatiguée », ndetse n’izina ry’irilatini leo,risobanura intare y’ingore « lionne ». Ba Lea bakunze kurangwa n’umutima ufasha abandi, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bagira inzozi nyinshi, bigiramo ubumuntu kandi ntibajya baripfana ikibarimo barakivuga
Amateka yaryo : Bibiliya itubwira inkuru ya Lea uburyo yashakanye na Yakobo ariko nyuma Yakobo akaza gushaka murumuna wa Lea ;Rachel kubera ko yaryamanye na Lea bamusindishije agategekwa kumushaka kuko ari nawe wari mukuru ariko Yakobo yari yarakoreye Rachel imyaka 7 yose.Izina rya Lea ryakunzwe cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Leah). Mutagatifu Lea kandi ni umuromani wo mu kinyejana cya IV uzwiho kuba yaritaga ku bakene cyane.
Itariki yizihizwaho: 22/03