in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Maurice

Amazina

Izina Maurice rifite inkomoko mu Kilatini, aho risobanura ikintu kijimye cyangwa umuntu ufite uruhu rwirabura.

Bimwe mu biranga ba Maurice

Maurice akunze kuba ari umuntu ujyana n’ikoranabuhanga rigezweho akantu kose kadutse utangazwa n’ukuntu aba yakamenye.

Ni umuntu bitoroshye kumenya uko ateye kuko avuga make cyane, ibintu bye bimuheramo imbere.

Akundwa n’abakobwa cyane kubera ukuntu aba ari umuhanga kandi afite igihagararo n’igikundiro.

Akunda amahoro no kuba ahantu hatuje, akunda gutekereza ku bintu agacumbura n’impamvu zabyo.

Iyo ari mu bijyanye n’iyobokamana abikundisha n’abandi ariko niyo atabirimo arabibangisha.

Ntabwo apfa kugaragaza amarangamutima ye, icyo yaba agutekerezaho cyose biba bigoye kukimenya.

Maurice ni umuntu ukunda abantu akumva uko abonye uburyo yabagirira neza.

Gukina amakinamico, gukina film, kuba umunyamakuru, kuba umunyapolitike byose arabishobora kuko azi gushishoza akabanza akareba , akumva bityo akabona kugira icyo akora.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Maurice
Maurice
6 years ago

burya izina niryo muntu

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa LÉA

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Lydia