Umunyamakuru wa RBA ubwo yari arimo yogeza umukino wa Brazil ndetse na Cameron banyujijemo baraganira ndetse baganisha ku nda cyane cyane ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.
Kwizigira Jean Claude yavuze ku mutetsi wabatekeye mu mashuri yisumbuye witwa Bajyanama wajyaga abaha ibiryo bike cyane ndetse buri gihe bataka inzara ndetse uyu mutetsi akaba akiri mu kazi.
Bajyanama yaruriraga abanyeshuri bose ariko yatangaga uturyo ducye cyane aho yabanzaga agatanga byinshi yarangiza agahita abigabanya cyane.
Rugaju Reagan nawe yahise avuga ukuntu umwe mu banyeshuri bigaga ku kigo kimwe, yayobeje Indege bivuze ngo bayobeje ibiryo barabyiba babijyana ahandi.
Nange nahise nibuka uwadutekeye bita Murego mu kigo cya ES nyakabanda I Muhanga.
Wowe ninde mutetsi wibuka ku kigo cyawe? Ni akahe gashya umwibukiraho?