Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier yongeye kwigarurira imitama y’abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru.
Kwizera Olivier wagiye ugaragara mu kosa agiye atandukanye aho yagendaga atsindisha ikipe y’igihugu Amavubi, yisubiyeho aba umukinnyi ukunzwe cyane n’abanyarwanda.
Uyu muzamu wa Rayon Sports yigaragaje mu buryo budasanzwe mu mikino 2 ikipe y’igihugu Amavubi yakinnyemo na Mozambique na Senegal.
Ku mukino ubanza u Rwanda rwakinnye na Mozambique birangira ari igitego kimwe kuri kimwe maze umukino wa kabiri na Senegal batsindwa igitego kimwe ku busa.
Ku mukino wa Senegal. Kwizera Olivier yatabaye ikipe y’igihugu Amavubi aho yagendaga akuramo imipira iremereye yaturukaga mu maguru y’abasore ba Senegal bari barangajwe imbere na Kizigenza wa Liverpool Sadio Mane.
Nyuma y’umukino wa Senegal Abanyarwanda beretse Kwizera Olivier urukundo rudasanzwe kubera ukuntu yakoraga akazi ke neza mu kibuga.
Kwizera Olivier yari yaratakarijwe ikizere n’abanyarwanda gusa nyuma y’umukino wa Senegal yongeye kwigarurira imitama yabo.
Kwizera Olivier ni Umuzamu wa Rayon Sports akaba yaranyuze mu makipe agiye atandukanye harimo nka Apr Fc, Bugesera Fc, Gasogi United n’izindi zigiye zitandukanye.