in

Dj Brianne yongeye gushimangira ko ntakintu kiryoha kurusha gukora”imibonano mpuzabitsina”

Gateka Brianne umenyerewe ku mazina ya “Dj Brianne” kubera umwuga akora wo kuvanga imiziki, ni umwe mu bakobwa bakunzwe n’abatari bake cyane biturutse ku biganiro agenda akora kuri YouTube birimo gutebya ndetse n’urwenya rwinshi.

Mu bihe bitandukannye, uyu mukobwa yagiye yumvikana avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina biryoha cyane. Ashimangira ko ibyiyumviro umuntu agira mu masegonda mirongo itatu ya nyuma igihe akora imibonano mpuzabitsina, biryoha ku buryo nta kintu yabona abigereranya na cyo.

Biratangaje: byagaragaye ko umugabo uriwe nigitagangurirwa amarana ubushake bwo gutera akabariro amasahaane

Mu rugendo yatangiye rwo kwamamaza no gushishikariza urubyiruko gukoresha agakingirizo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, Dj Brianne ntajya yemeranya ni ngingo yo kwifata. Ahubwo ashimangira ko urubyiruko rugomba gukora imibonano mpuzabitsina ariko ikingiye mu rwego rwo kwirinda gutwita ndetse no kwandura indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Dj Brianne ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane muri iyi minsi mu mwuga wo kuvangavanga imiziki

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv kuri YouTube, ubwo yamamazaga ibyiza byo gukoresha agakingirizo, Dj Brianne yongeye kumvikana avuga uburyo nta kindi kintu arumva kiryoha kurusha gukora imibonano mpuzabitsina. Dj Brianne yagize ati “Imibonano mpuzabitsina muyikore… ariko ikingiye.. biraryoha..hari amasegonda ameze nkaho ari mirongo itatu ya nyuma, nabuze ikintu kiryoha nkayo… uba wumva uri gukoreshwa n’ibindi bintu

Umukobwa yashyize hanze urutonde rwabagabo yaryamanye nabo akanabanduza SIDA guhera 2017

Reba amashusho hano hasi, wumve uko Dj Brianne yabitangaje.

Kuri ubu, Dj Brianne ari guhatana mu marushanwa ya East Africa Entertainment Awards 2022. Dj Brianne akaba ahatanye mu cyiciro cy’umu-Dj w’igitsinagore wahize abandi muri Afurika y’iburasirazuba. Aya marushanwa kandi akaba arimo na Dj Pius uhatanye mu cyiciro cy’abagabo.

Dj Brianne ari mu marushanwa yaba Djs beza muri EAC muri 2022

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizera Olivier yongeye kwigarurira imitima y’abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru

Breaking News: Hamenyekanye igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ izatangirira