in

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yitabye Imana ubwo bavaga gukinira igihugu

Kuri uyu wa gatanu nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria ryemeje urupfu rw’umukinnyi Billel Ben Hamouda witabye Imana azize impanuka y’imodoka.

 

Ibinyamakuru byo muri Algeria bivuga ko Ben Hamouda yakoze iyi mpanuka ubwo yarimo yerekeza iwe nyuma yo gukina umukino wa gicuti Algeria yatsinzemo RD Congo ibitego 3-0, ndetse uyu musore yanatsinze igitego muri uyu mukino.

 

Imodoka ya Billel Ben Hamouda yarayobye irenga umuhanda ihita igonga ipoto ryari aho, maze iragurumana.

 

Ben Hamouda yari umunya-Algeria w’imyaka 24 wakinaga mu ikipe ya USM Alger mu kiciro cya mbere muri Algeria, akaba yakinaga hagati mu kibuga asatira.

 

Uyu musore kandi yavukiye mu gace ka Hadjout, akaba ari mu ntara ya Tipasa. Papa we witwa Ali ni umwarimu wa siporo ndetse akaba n’umutoza mu mupira w’amaguru, mu gihe mukuru wa Ben Hamouda nawe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’umunyamahanga wasinye muri Rayon Sports yemeje ko agiye kurushinga n’umunyarwandakazi

Kwizera Olivier yongeye kwigarurira imitima y’abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru