in ,

Kwifotoza batikinzeho amakoma kwa Knowless na Clement kwagarutsweho n’abafana babo

Umuhanzikazi Butera Knowless na Producer Clement Ishimwe ni bamwe mu byamamare bakomeye hano mu Rwanda ndetse bakunzwe kugarukwaho hirya no hino kubera ibikorwa bitandukanye bagenda bakora. Mu minsi ishize ubwo Butera Knowless yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, umugabo we ariwe Producer Clement abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamwandikiye amagambo akomeye y’urukundo ahamya anashimangira urukundo rutaryarya aba bombi bafitanye. Mu masaha make ashize, Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Producer Clement.

Iyi foto Knowless yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram

Butera Knowless akimara gushyira hanze iyi foto, bamwe mu bafana babo bakomeje kugenda bayigarukaho cyane ndetse banayivugaho ibintu byinshi bigiye bitandukanye gusa umwe mu bafana be yatunguranye ubwo yashimaga aba bombi kuba batarifotoje bikinzeho amakoma, ibi birimo kugenda byiganwa na benshi mu byamamare hano mu Rwanda babimburiwe na Oda Paccy.

Bimwe mu byatangajwe n’abafana ba Knowless na Clement

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yemerewe guhabwa undi mugore agatanga umupira akinisha nk’inkwano

Abdoul Rwatubyaye yongeye guhemukira no kubabaza bikomeye abafana ba Rayon Sport